Abarenga 1400 bafashwe barengeje amasaha yemewe y’ingendo, 1500 bo batambaye udupfukamunwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi ibiri ya mbere yo gufungura ibikorwa, hafashwe abantu 1400 batwaye ibinyabiziga barengeje amasaha yashyizweho yo kuba abantu bageze mu ngo.

Ubwo Guverinoma yatangazaga ko ibikorwa bimwe bikomorewe nyuma y’iminsi 40 bifunzwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, yashyizeho amabwiriza ko ingendo zibujijwe "guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye”.

Byahise bitangira gukurikizwa guhera ku wa 05 Gicurasi, ku buryo abo polisi yafataga barenze ku masaha, yabashyiraga ahantu hamwe, ikabasobanurira impamvu ayo mabwiriza yashyizweho nyuma ikabarekura.

Abatwara imodoka iyo bafashwe, bahurizwa i Remera kuri Stade, Kicukiro kuri Stade, Ku Gisozi n’i Nyamirambo, hanyuma abazirimo bagasabwa ibisobanuro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu minsi ibiri ya mbere abarenga 1400 aribo bafashwe, bamwe barahanwe, abandi bari bafite impamvu zumvikana bararekurwa.

Ati “Mu minsi ibiri ishize, hamaze gufatwa abantu barenza amasaha yateganyijwe bagera mu 1400 batwara ibinyabiziga. Bamwe barahanwe abandi bari bafite impamvu zumvikana bararekurwa, abandi bagirwa n’inama.”

“Icyagaragaye ni uko ku munsi wa mbere bari benshi, bageraga mu gihumbi, ku munsi wa kabiri ibinyabiziga byageraga hafi 300. Ikindi ni uko abantu bagenza amaguru ndetse batambaye udupfukamunwa hano mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino bagiye bafatwa barengaga 1500.”

Polisi y’Igihugu ivuga ko hari abantu batarumva ko bakwiye gukurikiza ingamba zo kwirinda cyangwa se ngo bumve ko iki cyorezo kitarashira mu Rwanda.

Yongeye gusaba abantu bose ko mu gihe basohotse mu ngo bakwiye kwambara udupfukamunwa, bagahana intera ya metero, bagakaraba intoki ndetse bakubahiriza amasaha yagenwe kugira ngo hatabaho kwirara icyorezo kikongera gukaza umurego.

Mu Rwanda abantu 268 nibo bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe abakize ari 130.

Saa mbili z'ijoro, nta muntu wemerewe kuba ari mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .