Aba barahiye Ku wa 25 Nyakanga 2024, baje biyongera ku bandi 3500 bari basanzwe ari abanyamuryango b’urwo rugaga.
Itegeko rigenga imirimo y’abahanga mu guhanga inyubako n’iy’abahanga mu by’ubwubatsi rikanashyiraho ingaga z’abakora iyo myuga mu Rwanda, rihana abakora uwo mwuga bataba mu rugaga rw’Aba-Ingénieurs. Ni muri urwo rwego abize uyu mwuga bose mbere yo kuwukora basabwa kubanza kujya mu rugaga rwabo bakaba abanyamuryango.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Aba-Ingénieurs, Sabiti Steven, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ari amakosa gukoresha umu Ingénieur utabifitiye uburenganzira, avuga ko bamaze gukora inyigo yo guhana abaha akazi abatabarizwa mu rugaga, igisigaye kikaba ari ukuyishyikiriza inteko.
Ati “Umuntu wese ugiye kubakisha agomba kumenya ko akwiriye gukoresha umu Ingénieur ubarizwa mu rugaga kuko ari we uba ubifitiye uburenganzira gusa, utabifitiye uburenganzira ahanwa n’amategeko. Ubu turi kureba uburyo abatanga akazi na bo bazajya bahanwa."
Yavuze ko abo barahiye na bo bemerewe gukora serivise Aba-Ingénieur bakora kuko bamaze kwinjira mu rugaga, akaba ari na cyo avuga ko basaba ababyize kuba bakwiyandikisha bakabikora babifitiye uburenganzira.
Ushinzwe kwandika abanyamuryango bashya mu rugaga, Eng. Alexis Dushimire Hategekimana, yabwiye abarahiye ko nubwo nta bumenyi bundi bungutse, bagiye gukoresha ubwo bafite mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ko bitazarangirira aho kuko bazagenda bahabwa amahugurwa atandukanye.
Mu ndahiro barahiye, barahiriye kubahiriza amabwiriza y’ubudakemwa agenga urugaga rw’Aba-Ingénieurs, gutuma umwuga wubahwa kandi wihesha agaciro, kubaha no kwitangira ubuziranenge bw’umwuga.
Urugaga rw’Aba-Ingénieurs rumaze imyaka 16 runoza inshingano zo gukora ubuvugizi no kugenzura serivisi n’iterambere rirambye ry’aba-Ingénieurs mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!