00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 100 babazwe ‘fistule’: Umusaruro wa MOMENTUM mu kugabanya ababyeyi bapfa babyara

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 November 2024 saa 10:58
Yasuwe :

Mu myaka itatu umaze ushyirwa mu bikorwa, umushinga MOMENTUM, wafashije kubaga abantu 100 bari bafite indwara yo kuva izwi nka ‘fistule’.

MOMENTUM ni umushinga watangijwe mu 2021 n’Umuryango wita ku buzima, IntraHealth International ufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda ku nkunga ya USAID. Hari hagamijwe guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi kuva agitwite kugeza abyaye.

Washowemo miliyoni 3,37$ (arenga miliyari 4,5 Frw y’ubu), ushyirirwa mu bikorwa mu bitaro 26 n’ibigo nderabuzima byisumbuye bibiri. Wari unagamije kugabanya imibare y’abana bapfa bavuka n’abagore bapfa babyara, binyuze mu kongerera ubumenyi ibijyanye no kubaga umubyeyi kinyamwuga.

Mu myaka 24 ishize u Rwanda rwagerageje gushyiraho ingamba zo kugabanya umubare munini w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, babarirwaga mu 1000 mu babyeyi ibihumbi 100. Ubu bageze kuri 203 ku bagore ibihumbi 100 babyaye.

Mu gukomeza kugabanya iyo mibare u Rwanda rufatanyije n’iyo miryango mu gutanga amahugurwa yigiwe ku murimo agahabwa abaganga, ababyaza, abaforomo n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite, hirindwa amakosa yose ashobora guteza ibibazo.

Umuhuzabikorwa wa MOMENTUM mu Rwanda witwa Rosine Bigirimana ati “Nubwo abo duhugura baba barize ariko mu buvuzi ibintu bigenda bitera imbere, haza ubumenyi bushya umunsi ku wundi. Ikindi hari ibintu mu gihe cyo kwiga umunyeshuri aba atarigeze ahura na byo ngo abinonosore neza. Ni yo mpamvu twazanye ababizobereyemo baherekeza abari mu buvuzi kandi ingaruka zabaye nziza.”

Muri uwo mushinga ababyeyi 11.669 bari barabazwe mbere babyara, barafashijwe ndetse boherezwa mu bitaro kugira ngo bitabweho, ibyatumye 82% muri bo babyaye uko babyifuzaga.

Impamvu y’ibyo ni uko iyo adakurikiranywe mu gihe agiye kubyara, ashobora guhura n’ibibazo bikomeye bishobora gutuma umubyeyi cyangwa umwana abura ubuzima, kurusha utarabazwe. Asabwa ko mu gihe igihe cyo kubyara kigeze agomba kwihuta na mbere y’uko ibise biza.

Mu byishimirwa MOMENTUM yakoze ni uko ibitaro 25 n’ibigo nderabuzima bivuguruye byahawe uburyo bugezweho bwo gutera ikinya.

Ni mu gihe abaganga, ababyaza, abaforomo n’abatera ikinya bigishijwe uburyo bwo kubaga umuntu ugiye kubyara, ubwo kuboneza urubyaro no gutera ikinya n’abandi baganga 56 bize gutera ikinya bigishwa kubikora neza.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Aline Uwimana ati “Iyo ufite abaganga bahagije ndetse bafite ubumenyi n’amahugurwa bihagije ku kwita kuri abo babyeyi, kuva bakigera mu bitaro kugeza babyaye umusaruro uragaragara imfu n’ibindi bibazo bikagabanyuka. Ni na yo mpamvu serivisi MOMENTUM yatangiraga kwa muganga ari ikintu cy’ingenzi tuzakomeza, ariko twongera n’abaganga b’inzobere bita ku ndwara z’abagore.”

Uku kongera abaganga b’inzobere Dr Uwimana avuga, biri muri gahunda ya 4×4 yo kongera abaganga, n’abazobereye kuvura indwara z’abagore badasigaye.

Iyo gahunda izatuma mu myaka nk’ine iri imbere izo nzobere mu kuvura indwara z’abagore zikuba gatatu zikagera kuri 60, ibitarigeze bibaho mu mateka y’ubuvuzi mu Rwanda mu bijyanye n’imyigishirize y’inzobere mu kuvura indwara z’abagore.

Uretse kongera ubumenyi, uwo mushinga wafashije ibigo by’ubuvuzi kubona imiti ifasha mu kongera ubushobozi udufashi dutuma amaraso avura mu gihe umubyeyi yagize ikibazo cyo kuva cyane, izwi nka ‘tranexamic acid’ n’ibindi bifasha mu kwita kuri abo babyeyi.

Ibitaro kandi byahawe imashini zifashishwa mu gutera ikinya, ibindi bihabwa imashini ireba mu ruhago no mu muyoboro w’inkari harebwa niba nta bibazo ibyo bice by’umubyeyi byagize, hanategurwa imfashanyigisho ijyanye no kwigisha abaforomo ibijyanye gutera ikinya ndetse iremerwa.

U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 byibuze izo mpfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera no 70 uretse ko zeru byaba akarusho.

Umuyobozi Wungirije wa USAID mu Rwanda, Ana Bodipo-Mbuyamba agaragaza uburyo bakomeje gushyira imbaraga mu kugabanya ababyeyi bapfa babyara mu mishinga yabo
Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe imiyoborere ya serivisi z'ubuvuzi n'iz'ubuzima rusange, Dr. Athanase Rukundo yagaragaje uburyo imibare y'ababyeyi bapfa babyara ikomeje kugabanywa u Rwanda rubifashijwemo n'abafatanyabikorwa
Abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya MOMENTUM bishimiye umusaruro bagezeho mu myaka itatu mu kugabanya umubare w'abapfa babyara n'abana bapfa bavuka
Abafite aho bahuriye no guteza imbere ubuzima bw'umubyeyi baganiriye ku mbogamizi zikiri muri gahunda yo kugabanya umubare w'abana bapfa bavuka n'ababyeyi bapfa babyara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .