Abarega Dr Pierre Damien Habumuremyi kubaha sheki zitazigamiye bamaze kugera muri miliyoni 200 Frw

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Nyakanga 2020 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko kuva Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yatabwa muri yombi, abamurega kubaha sheki zitazigamiye bakomeje kwiyongera, ku buryo zimaze kugera muri miliyoni 200 Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Havugiyaremye yavuze ko kuva bamufata, hari abantu bakomeje kugaragaza ko yabahaye sheki zitazigamiye ku buryo ibyo yaregwaga byiyongereye.

Ni ibyaha bifitanye isano na kaminuza yari yarashinze, Christian University of Rwanda, iheruka gufungwa kubera kutuzuza ibyangombwa.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020. Aregwa ibyaha bibiri, icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Havugiyaremye yakomeje ati "Dosiye bayigeza mu Bushinjacyaha, icyo gihe abari baratugejejeho ikibazo bari abantu yahaye sheki zitazigamiye zigera kuri miliyoni 100 Frw n’andi arengaho make, mu gihe tukiyikurikirana haza undi ufite iya miliyoni 70 Frw, ndetse n’igihe twatangiye gukurikirana mu nkiko, hari abakomeje kuzana izindi sheki yabahaye, zose hamwe zimaze kugera muri miliyoni 200 Frw."

Yavuze ko ubusanzwe umuntu yemererwa kuburana ari hanze, ariko basanze hari impamvu zatuma Habumuremyi atarekurwa.

Yakomeje ati "Hari abantu na n’ubu bari baratinye wenda kuba batanga ibirego kuko yabaye umuyobozi, yabaye Minisitiri w’Intebe, ubu barimo baratinyuka bakagenda bazana ibyo birego, tukaba twarasanze aramutse akurikiranywe ari hanze ashobora gusibanganya ibyo bimenyetso."

Byongeye, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ubwo babazaga Dr Habumuremyi niba yarekurwa akaba afite imitungo yavanamo ibyo yahita yishyura abo abereyemo amadeni, avuga ko "yashakisha", ariko bagenzuye imitungo ye basanga “ishinganishije ku myenda, kubera amadeni afitiye amabanki.”

Imyenda yose hamwe ngo afite ngo bamaze gusanga igera muri miliyari 1.5 Frw.

Yakomeje ati “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Habumuremyi nka Perezida n’uhagarariye Kaminuza ya Christian University of Rwanda, hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw bumaze kuregerwa. Zirimo sheki zari mu mazina ya kaminuza zasinyweho na Habumuremyi n’izindi ziri mu mazina bwite ya Dr Habumuremyi.

Bwavuze kandi ko Dr Habumuremyi hari isoko rya miliyoni 17,5 Frw yatanze ryo kugura mudasobwa 20, rwiyemezamirimo asabwa gutanga ingwate ya miliyoni 10 Frw ariko nyuma yo kugemura ibikoresho, ntiyayasubizwa ahubwo ahabwa miliyoni eshanu, n’ayo yari yakoreye ntiyayahabwa. Ngo rwiyemezamirimo yahawe sheki, ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho.

Dr Habumuremyi yahawe umwanya ngo yiregure, avuga ko ibyo aregwa byose atari byo kuko amafaranga yose aregwa atigeze ajya mu mufuka we cyangwa se mu muryango we ahubwo yari agamije ko Christian University of Rwanda itanga uburezi. Ndetse ko ibyo bikoresho bitagurwaga ngo bijye mu muryango we.

Yemereye urukiko ko yatanze sheki ariko ko zitari zigamije ko abantu bajya kubikuza amafaranga ahubwo ko zari izibaha icyizere cy’uko bazishyurwa.

Dr Habumuremyi kandi yabwiye urukiko ko adahakana ko abo bagiranye amasezerano bagomba kwishyurwa, bityo kuba bagomba kwishyurwa, hari aho ubwishyu bugomba guturuka binyuze mu kugurisha imigabane ya kaminuza.

Yavuze ko iyi kaminuza ifite aho yatanze ingwate muri banki, ubu ko umwenda isigayemo ari muto ugereranyije n’agaciro k’iyo ngwate. Ngo usibye amasezerano y’abashaka kugura imigabane, kaminuza yafashe icyemezo cyo kuvugana n’iyo banki, iyo ngwate ikagurishwa, igice gisigaye cyo kwishyura banki kikishyurwa, asigaye akishyurwa aba bantu.

Yabwiye umucamanza ko ibyo byashoboka mu gihe yaba adafunzwe, bityo mu gihe yaba afunzwe, nta myanzuro y’Inama y’Ubutegetsi yabaho. Ngo urukiko rumurekuye, ubwishyu aho bwaturuka haboneka. Yavuze ko niba ari ugukomeza gukurikiranwa, yazakurikiranwa ari hanze.

Gusa urukiko rwabiteye utwatsi, rutegeka ko Habumuremyi afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza rikomeje.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .