Abahishira abasambanya abana basabiwe gukurikiranwaho ubufatanyacyaha

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ndetse n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, basanga abantu bahishira abasambanya abana bakwiye kujya bakurikiranwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha.

Hashize igihe hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, aho abagabo babasambanya rimwe na rimwe bakanabatera inda bahishirwa bigatuma abahohotewe badahabwa ubutabera.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ndetse n’imiryango itari iya Leta bavuga ko ibyaha byo guhohotera abana bikwiye guhagurukirwa ndetse amategeko abihana agakazwa ku buryo n’abahishira abantu bakora ibyo byaha bajya bakurikiranwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abana.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta yabaye kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020.

Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda z’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evariste, yavuze ko hari ababyeyi bahishira abasambanyije abana babo bagamije guhabwa indonke.

Ati ”Hari ababyeyi bagerageza kunga abana n’ababahohoteye bagamije indonke, bakabaha udufaranga. Abo bagomba kumenya ko itegeko ribihana. Umwana arahohoterwa ababyeyi be bakamwunga n’uwamuhohoteye noneho wa mwana akemera kuko atazi uburenganzira bwe. Abana bakwiye kwigishwa uburenganzira bwabo kugira ngo babashe kubuharanira."

Yanagarutse ku bantu baterwa inda n’abo mu miryango yabo barimo n’abaziterwa n’ababyeyi babo, bigatuma umuco mubi wo kubahishira urushaho guhabwa intebe.

Ati "Hari abaterwa inda na bene wabo ndetse dufite n’abaziterwa n’ababyeyi babo, bakabahishira. Ikintu cyo guhishira ni ikibazo, ni na yo mpamvu wumva kugeza uyu munsi tutarageza na 10% y’abantu bahaniwe gusambanya abana cyangwa ababateye inda.”

“Bagomba kumenya ko guhishira uwakoze icyaha ari icyaha gihanirwa ku buryo na bo bafatwa nk’abafatanyacyaha kugeza no ku mubyeyi uhishira uwahohoteye umwana we."

Yavuze ko hari umwana w’imyaka 12 uherutse kwiyahura bitewe nuko yatereranywe nyuma yo kubyara imburagihe akavuga ko iki kibazo gikwiye guhagurukirwa.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire, yavuze ko hakenewe ingamba ku bantu bahishira abasambanya abana.

Yagize ati "Icyo ni ikibazo gihari kandi gihungabanya uburenganzira bw’umwana, ni ikibazo cyatugaragariye kuko no mu birego twakira twagiye tubibona. Hakwiye kubaho ingamba zikomeye zo gukumira iryo hohoterwa rikorerwa abangavu, hakenewe n’ingamba zo kwigisha no kudahishira abakora ibyo byaha."

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, Dr Ryarasa Joseph, na we asanga hakenewe uburyo budasanzwe bwo kwigisha ababyeyi n’abana babo uburenganzira bwabo no gukaza amategeko ku bantu basambanya abana n’ababahishira.

Ubushinjacyaha buherutse gutangaza ko mu Rwanda hose, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu Ukuboza 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe Ubushinjacyaha yari 8212, ayoherejwe mu nkiko yari 5305, na ho imanza zasomwe kugeza icyo gihe zari 4026, muri zo Ubushinjacyaha bwatsinze izigera ku 3043.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo biyemeje guharanira uburenganzira bwa muntu
Abakomiseri batandukanye ba Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu baganiriye n'abagize Ihuriro ry'imiryango itari iya Leta
Murwanashyaka Evariste yavuze ko ikibazo cyo gusambanya abana gihangayikishije igihugu cyose
Iyi nama yitabiriwe n'abagize imiryango itandukanye
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, Dr Ryarasa Joseph, asanga hakenewe uburyo budasanzwe bwo kwigisha ababyeyi n’abana uburenganzira bwabo
Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire, yavuze ko ikibazo cyo gusambanya abana gikwiye guhagurukirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .