Ni ibitangazwa mu gihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rugaragaza ko abafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu basaga ibihumbi 21 mu gihe abandi bamaze gufungurwa.
Abafungiye icyaha cya Jenoside n’abandi baba bari mu magororero atandukanye mu Rwanda, bashyiriweho gahunda zo kugorora zirimo kubigisha ubumwe n’ubwiyunge, gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE], igaragaza ko izo gahunda zikwiye kunganirwa n’uburyo bwo kwigisha abo bantu ibirebana n’aho igihugu kigeze n’uko bashobora gukomeza kwinjira mu muryango.
Ni amasomo bazajya bahererwa mu ngando zizategurwa ku bufatanye n’inzego zirimo MINUBUMWE, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, inzego z’ibanze n’izindi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana yagize ati “Byatugaragariye ko abantu bamaze imyaka myinshi muri gereza n’ubwo hari ibiganiro bahabwa muri gereza, amasomo bahigira ariko banakeneye kuganirizwa by’umwihariko.”
“Ku birebana n’aho igihugu kigeze, uko imiryango ibanye n’uko nabo bagomba kongera kwinjizwa mu muryango nyarwanda. Niho twatekereje ko tuzakora ingando. Ntituramenya ngo izamara iminsi ingahe, izabera he ariko iyo ngando yo twamaze kuyemeza.”
Minisitiri Dr Bizimana agaragaza ko kuri ubu hagiye gutegurwa imfashanyigisho, hakamenyekana ibiganiro bazajya bahabwa, amasomo atandukanye n’ibindi bizajya byigishirizwa muri izo ngando.
Agaragaza ko hazanatekerezwa uburyo ibyo biganiro byajya bihabwa abafunguwe ndetse n’imiryango basanze nayo ikagira uburyo iganirizwa kuko byajya bibafasha kubakira.
Ati “Hari abakeka ko hagomba kuganirizwa abo bantu, abacitse ku icumu n’ababahemukiye ariko bikeneye no kubaganiriza mu rwego rwagutse no kureba n’imiryango yabo.”
“Kuko hari abaza bagasanga umugore yarabyaye, rimwe kabiri, gatatu, agasanga abana yasize barakuze, bamwe ntibakira amateka ko umubyeyi wabo yabaye umwicanyi. Barakuze basobanurirwa ukuri barakuzi, hari aho bamaze kugera.”
Yakomeje agira ati “Ugasanga hari ababifata nk’aho uwo muntu uje bumvaga yaragiye ahandi, atazagaruka, aje kubasubiza inyuma mu ntambwe aho bari bamaze kugera. Urumva rero bisaba guhuza ibyo byiciro byose, kubaganiriza kugira ngo wa muntu yongere yiyumve mu muryango nyarwanda ariko n’abo asanze nabo bashobore kongera kubana.”
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Nyirahirwa Veneranda yavuze ko izi ngando zizatanga umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango Nyarwanda.
Ati “Muri gereza akenshi uretse ko haba harimo na serivisi zo kugorora ariko ntihaburamo ibihuha […] hari n’abakomeza kwinangira kuko burya abantu bose ntibagororwa ngo bagororoke.”
“Uwo rero wari warinangiye wenda atarafashijwe n’iyo myaka y’igifungo, ingando numva byamugirira umumaro wo kumenya aho igihugu kigeze, gahunda za leta ziriho n’uko imiryango yateye imbere, ariko bizafasha n’abasigaye mu rugo.”
Depite Nyirahirwa yavuze ko hari abafungurwa bagasanga ibintu byarahindutse, ku buryo kwiyakira cyangwa no kubyakira biba ari ikibazo. Ni ibintu avuga ko byose bishobora kuzakemurwa n’ingando zirimo gutegurwa.
Ati “Hari abasanga urugo rwarateye imbere, ubundi byakagombye kuba bibashimisha ariko iyo ari igitsinagabo, akenshi byagiye bitugaragarira ko bagira ikintu cy’ifuhe muri bo bakumva umugore ataba yarageze kuri ibyo bintu nta mugabo umufashije.”
Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe n’ingabo za RPA. Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yaho barakurikiranywe ndetse abahamwe n’ibyaha barafungwa.
Mu 2002, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gutanga imbabazi no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyirwaho Inkiko gacaca zanatanze umusaruro ukomeye kuko zaburanishije imanza zirenga miliyoni ebyiri kugera mu 2012.
Ababuranaga bakemera ibyo bakoze ndetse bakanabisabira imbabazi barababariwe abandi bahabwa ibihano bihwanye n’ibyo bakoze birimo gufungwa, imirimo nsimburagifungo n’ibindi bitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!