00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarangije muri UR vuba aha bari mu gihirahiro cyo guhabwa impamyabumenyi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 11:25
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda barasaba ko hakwihutishwa umuhango wo gusoza amasomo uzwi nka ’Graduation ceremony’ kugira ngo babone impamyabushobozi zo gutanga mu mirimo itandukanye cyane ko babona aho gukora ikibazo kikaba ko nta mpapuro zemeza ko bize bafite.

Aba banyeshuri ni abageze muri iyi Kaminuza mu 2018 ku biga imyaka itatu, mu 2017 ku biga imyaka ine ndetse n’abatangiye kuyigamo mu 2016 biga imyaka itanu. Aba bose ingengabihe yari iteganijwe ko bagombaga gusoza amasomo yabo mu 2021.

Bavuga ko bamwe basoje amasomo mu mwaka ushize abandi basoza mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko bategereza uyu muhango baraheba dore ko nyuma yawo aba ari bwo umunyeshuri aba yemerewe kuba yabona impamyabushobozi ashobora kwerekana mu gihe apiganira akazi runaka.

Uwimana Claudine wize ibijyanye n’Ubukungu avuga ko kutabona impapuro zerekana ko yasoje amasomo ya Kaminuz, byamubujije amahirwe yo kubona akazi.

Ati “ Hari amahirwe y’akazi menshi nabaga nabonye bambaza impapuro zerekana ko nize nkazibura, ubwo akaba anciye mu myanya y’intoki."

Bagwaneza Janvière na we yavuze ko uku gutinda kwamubujije amahirwe yari yabonye arimo n’ayo gukomeza amasomo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Ati "Nasabye ishuri mu masomo ajyanye no gukomeza icyiciro gikurikiyeho, barankundiye ariko bansaba icyemeza ko nasoje icya kabiri, nari kugikura he ? ntabwo nagombaga kukibona."

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Dr Didas Kayihura Muganga yabwiye IGIHE ko umunsi uyu muhango wo gusoza amasomo uzabera uraza gutangazwa mu minsi mike iri imbere asaba abanyeshuri gukomeza kwihangana.

Ati "Mu kwezi gutaha itariki [umuhango uzaberaho] iraza kugaragara mu minsi mike."

Ubusanzwe iyo umuhango wabaga hakurikiragaho ikindi gihe cyo gutegereza impamyabumenyi ariko hagati aho umunyeshuri akaba yahabwa impapuro zerekana ko yasoje amasomo ziba zisimbuye ibyo byangombwa mu gihe bitaraboneka.

Kuri iyi nshuro bwo biratandukanye kuko Dr Kayihura Muganga ahamya ko ku munsi umuhango wo gusoza amasomo kuri aba banyeshuri, bazahita batahana ibyangombwa byabo nta gutegereza ikindi gihe nyuma yawo.

Abamaze iminsi basoje amasomo muri UR barasaba ko bafashwa guhabwa impamyabumenyi zabo vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .