00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisikazi bitegura kujya mu butumwa bwihariye bwa Loni bibukijwe indangagaciro zigomba kubaranga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Abapolisikazi b’u Rwanda 100 bitegura kujya mu butumwa bwihariye bw’Umuryango w’Abibumbye bibukijwe indangagaciro zigomba kubaranga igihe bari mu kazi kabo ka buri munsi ariko by’umwihariko igihe bahagarariye u Rwanda mu mahanga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza nibwo bahawe amahugurwa y’umunsi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Yatanzwe na ACP David Butare, ACP Yahaya Kamunuga, ACP Rose Muhisoni, ACP Teddy Ruyenzi na CSP Khalid Kabasha.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda, ACP Yahaya Kamunuga, yibukije aba bapolisikazi indangagaciro z’umupolisi w’u Rwanda. Yabibukije ko ikinyabupfura no gukora kinyamwuga bisanzwe bibaranga bagomba kubyifashisha n’aho Umuryango w’Abibumbye uzaba wabohereje.

Ati ”Ubutumwa tubaha uyu munsi si uko hari ikidasanzwe cyabaye ahubwo ni ukubibutsa, nk’umupolisikazi ugiye guhagararira u Rwanda, ugomba kurangwa n’ikinyabupfura, ukora kinyamwuga akazi ushinzwe, ukubaha abaturage b’icyo gihugu ndetse n’abandi muzaba mukorana. Mugomba kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye, kudacika intege no kwihanganisha abo mubona bafite ibibazo cyane cyane abaturage muzaba mushinzwe.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe abapolisi bajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ACP David Butare, yibukije abapolisikazi bitabiriye amahugurwa ko iyo bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye baba bagiye guhura n’abantu batandukanye kandi bafite umuco n’imyitwarire bitandukanye.

Yabasabye kuzajya babyitwaramo neza batagaragaza kwinubira ibyo batamenyereye mu muco w’abanyarwanda kandi bajye baharanira kubigiraho ibyiza.

Ati “Iyo mugezeyo musangayo abandi bapolisi bo mu bindi bihugu ndetse n’abaturage bo muri ibyo bihugu Umuryango w’Abibumbye uba waboherejemo. Abo bantu bose ntabwo muhuje umuco n’indi myitwarire. Icyo musabwa ni ukububaha ntimubereke ko mutabyishimiye. Ikindi kandi mugomba gukorana nabo mukagira ibyo mubigiraho byiza nabo bakagira ibyo babigiraho byiza.”

ACP Butare yakomeje abagaragariza ko usibye akazi ka buri munsi baba bakora hari n’ubundi bumenyi bwinshi bakura mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushobora kubagirira akamaro mu buzima bwabo bwose.

Yababwiye ko Polisi y’u Rwanda itifuza ko hazagira umupolisikazi ugarurwa mu Rwanda acikirije ubutumwa yagiyemo kubera imyitwarire mibi.

ACP Teddy Ruyenzi umwe mu bapolisikazi bakuru muri Polisi y’u Rwanda yasangije aba bapolisikazi ubunararibonye afite mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, abakangurira gukomeza ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibaranga no kugira umuhate mu kongera ubumenyi.

Ati “Murasabwa kugira intego mu byo mukora byose kandi muharanira kongera ubumenyi. Umupolisikazi wese aharanire kuva ku rwego rumwe agere ku rundi. Ibyo bisaba umuhate, mukiga, mugasoma, mukihugura ku bintu bitandukanye. Murabizi ko kujya muri ubu butumwa bwihariye bw’Umuryango w’Abibumbye mubanza gukora ibizamini bitandukanye.”

Yabibukije ko bitewe n’izina ryiza u Rwanda rufite mu mahanga, Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye abaturage bo muri icyo gihugu bagiyemo bahita bumva ko ibisubizo by’ibibazo bari bafite bije.

Ati “Cyane cyane abagore n’abana iyo babonye Abapolisikazi b’u Rwanda bumva basubijwe. Babisanzuraho bakababwira akarengane bahura nako. Namwe rero mugomba kubumva mukabagira inama kandi mukabavuganira ku zindi nzego zibakuriye kugeza ubwo ibibazo byabo bikemutse.”

IP Juliet Gasengayire na Senior Sergeant(S/SG) Kuradusenge Olive ni bamwe mu bapolisikazi bitabiriye aya amaguhurwa.

Bashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarateguye aya maguhurwa bakongera kwibutswa indangagaciro z’Umupolisi w’u Rwanda ariko cyane cyane nk’abapolisikazi.

Bavuze ko ubutumwa bahawe ari impamba izabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, cyane cyane muri iki gihe bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye aho baba bagomba guhesha isura nziza u Rwanda mu mahanga.

Kugeza ubu u Rwanda rufite Abapolisi babarirwa mu 101 bari hirya no hino mu butumwa bwihariye bw’Umuryango w’Abibumbye, abagera kuri 15 ni igitsina gore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .