Abarangije amasomo bari bamaze umwaka biga barimo 34. Abanyarwanda ni 23 bo muri Polisi y’u Rwanda RNP, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, NISS.
Harimo kandi abanyamahanga 13 bo mu bihugu umunani ari byo Botswana, Centrafrique, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Somalia na Sudani y’Epfo.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, yagaragaje ko bahawe ubumenyi buzabafasha mu nshingano bazerekezamo.
Ati “Ubu ntabwo mufite impamyabumenyi gusa ahubwo mufite inshingano ku bigo muhagarariye n’ibihugu byanyu n’abaturage kuko umutekano wabo uri mu biganza byanyu nk’abayobozi. Mwateguriwe kuyobora muri iyi Si y’impinduka nyinshi n’igihe kigoye. Muzasabwa gufata ibyemezo bishingiye ku bunyangamugayo n’umutimanama.”
Yabasabye guharanira kubaka icyizere, gutanga icyerekezo kizima ndetse no kubera abato urugero mu guhangana n’ibyaha bitandukanye.
Muri abo, 33 kandi bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane yatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda, bahawe na Postgraduate Diploma mu miyoborere yatanzwe na Kaminuza ya African Leadership University (ALU).
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Muganga Kayihura, yagaragaje ko mu Isi ikomeje kurangwa n’amakimbirane n’umutekano muke, hakenewe cyane kwimakaza ibikorwa by’inzobere mu kubungabunga amahoro kurusha ikindi gihe.
Yakomeje ati “Ubumenyi n’ubushobozi mwungukiye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu binyuze muri porogaramu yacu, bibashyira ku isonga mu bikorwa by’Afurika n’Isi yose bigamije kwimakaza amahoro arambye.”
Umuyobozi wa African Leadership University, Veda Sunassee, yagaragaje ko ubufatanye ari bwo buzageza ku musaruro wifuzwa. Yashimiye kandi Leta y’u Rwanda yashyize imbere ubufatanye, igafungurira amarembo abayigana.
Muri ibi birori kandi hahembwe abahize abandi mu masomo aho ku rwego rw’umunyeshuri wakoze ubushakashatsi bwiza hahembwe umunyakenya, CP PB Wesaya naho uwahize abandi muri rusange yabaye Umunyarwanda SP Brigitte Uwamahoro.
Minisitiri w’Umutekano Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimangiye ko kurwanya ibyaha muri iyi Isi y’ikoranabuhanga hakenewe ubufatanye bw’Akarere na Afurika muri rusange kandi ko ari rwo rugendo igihugu cyatangiye.
Yakomeje ati “Ndagira ngo nshimire ibihugu byo muri Afurika byohereje abapolisi aha, iki ni ikimenyetso ko ibihugu biri gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha no gukumura amakimbirane bisaba ubufatanye bw’Akarere n’Isi muri rusange muri iki gihe cy’ikoranabuhanga. Aya mahugurwa rero ni igikoresho cyiza cyo kwimakaza ubwo bufatanye.”
Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu kuzuza neza inshingano zabo, kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse no gukora kinyamwuga.

























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!