Abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bashimwe ubutwari bwabaranze mu kazi kabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2020 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Abapolisi 261 barimo abofisiye 147 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru basezewe mu cyubahiro mu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa 30 Kamena 2020.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza; Umuyobozi wungirije muri Polisi ushinzwe Abakozi n’Imiyoborere, DIGP Juvénal Marizamunda; Umuyobozi wungirije ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, DIGP Félix Namuhoranye n’abandi bofisiye bakuru.

CP (rtd) Faustin Ntirushwa wavuze mu izina ry’abapolisi bacyuye igihe yashimiye ubuyobozi bukuru bwababaye hafi mu rugendo bari bamazemo imyaka myinshi bakorera igihugu.

Yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku kinyabupfura, ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’imibereho myiza bwabahaye.

CP Ntirushwa yavuze ko umuhango Polisi y’u Rwanda itegura wo gusezerera mu cyubahiro abageze mu izabukuru ari ikimenyetso cyiza cya gahunda z’igihugu ndetse n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda.

Ati “Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu butahwemye kutuyobora mu nzira zatumye dushobora kurangiza neza inshingano twari dushinzwe. Inzira zirimo kutwongera ubumenyi, kuduha ibikoresho nkenerwa bijyanye n’igihe, kuzamura imibereho myiza yacu n’iy‘imiryango yacu.”

CP (rtd) Ntirushwa yijeje ko abasezerewe bazakomeza kuba inyangamugayo baharanira ko ibyagezweho bitasubira inyuma kandi bakomeza guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda aho bazaba bari hose.

Mu butumwa bwabo bashimangiye ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu bikorwa byose by’igihugu cyane cyane kubumbatira umutekano igihugu gifite.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimiye bagenzi be bakoranaga bakaba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ygize ati “Twakoranye neza, mwaritanze bihagije, mwatanze imbaraga z’umubiri ndetse n’ibitekerezo. Abari bageze ku rwego rw’abofisiye bakuru mwakoze byinshi kuva kera mubohora igihugu.”

IGP Munyuza yibukije abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ko nubwo bakuyemo umwambaro w’akazi ariko bazakomeza gukorana bya hafi na Polisi kuko umutekano ari akazi gakorwa buri gihe waba uri mu mwambaro wa Leta cyangwa umwambaro usanzwe.

Yababwiye ko bakiri abayobozi kandi bagomba gutanga urugero rwiza mu baturage bagiyemo, bakarangwa n’ikinyabupfura ndetse no kubahiriza amategeko.
Ati “Muracyari abayobozi, muracyafite ishusho ya Polisi mu baturage. Ndabasaba gukomeza gufasha abaturage mu bintu bitandukanye mu bagira inama ndetse n’abapolisi basigaye mu kazi mukazajya mubasangiza ubunararibonye mufite.”

Minisitiri Busingye yavuze ko umunsi nk’uyu uba ari uw’amateka urebye ibyo abapolisi banyuzemo bakaba bakiriho kugeza ubwo igihugu kibashimira bakajya mu kiruhuko.

Yagize ati “Kujya mu kiruhuko ni ishema n’ubwo hari abo binanira ntibabigereho. Mwabaye intwari, mwakomeje indangagaciro za Polisi kandi igihugu kizakomeza gusigasira ibyo mwagezeho kandi namwe ntimuzemere ko hari ubyangiza mureba.”

Yabijeje ko bitangiye igihugu gishima kandi kizahora kibyibuka, abifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bagiyemo.

Yagize ati “Mwabaye intwari, muri intwari mu kwihangana mwarabigaragaje, mwakomeye ku ndangagaciro z’igihugu n’iza Polisi y’igihugu, murabizi neza uko Polisi mwayinjiyemo imeze n’uko musize imeze umuntu rero yabyishimira.”

Minisitiri Busingye yasabye abakiri mu kazi gukomeza kwihangana nabo bakazagera ku munsi wo gusezererwa mu cyubahiro kibakwiye.

CP (rtd) Faustin Ntirushwa yyashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku kinyabupfura, ubunyamwuga, ubunyangamugayo n’imibereho myiza bwabahaye
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, mu muhango wo gusezera abapolisi bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Abapolisi 261 barimo abofisiye 147 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru basezewe mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .