00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bahaye amazi meza abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Imiryango 100 y’abaturage bo mu Murwa Mukuru Bangui mu duce twa SEGA2 na Maison des Jeunes, yahawe amazi meza n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

Amazi yahawe aba baturage ari mu byiciro bibiri, hari ari mu bigega Polisi y’u Rwanda ishyira abaturage aho batuye n’andi anyura mu miyoboro y’amazi (Nayikondo).

Igikorwa cyo gushyikiriza aba baturage amazi cyari kiyobowe n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu Murwa Mukuru wa Centrafrique (FPU-1), CSP Claude Bizimana.

CSP Bizimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda kwegereza abaturage amazi biri muri gahunda yo kubacungira umutekano kugira ngo harindwe ingaruka zaterwa no kujya kuyashaka kure bakaba bagirirwa nabi.

Ikindi kandi bijyanye no kurinda abana n’abagore kujya muri ibyo bikorwa bibashora mu mirimo yatuma bahura n’ihohoterwa.

Ati “ Iki gikorwa cyo gutanga amazi kiri mu rwego rwo gukomeza gucungira umutekano aba baturage kuko byabasabaga kujya gushaka amazi kure nyamara bashobora kuhahurira n’inyeshyamba zikaba zabagirira nabi. Ni no mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo kuko ni meza aratuma bagira isuku.”

CSP Bizimana yakomeje abwira aba baturage ko ibikorwa bya Polisi bitazajya bigarukira mu kurinda aba baturage gusa ko ahubwo bazakomeza gufatanya no mu bindi by’iterambere n’imibereho myiza birimo umuganda gufatanya mu burezi, kuboneza imirire bubaka uturima tw’igikoni, ubuvuzi n’ibindi.

Yabasabye kuzajya bafata neza amazi bahawe ntibayapfushe ubusa kuko amazi ari ubuzima.

Umwe mu bahawe amazi, Yvas Tarcosuss Kola, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibitaho ntibagarukire mu kubacungira umutekano mu nkambi gusa ahubwo bakabafasha kwiyubaka mu bundi buzima.

Yavuze ko bakoraga ibilometero byinshi bajya gushaka amazi kandi nayo atari meza.

Ati “ Twari dufite ikibazo cy’amazi kidukomereye, byadusabaga kuva mu nkambi tukajya kuyashaka hanze kandi naho ni mu mugezi ntabwo ari meza. Twabaga dufite ibyago byo kuba twahurira mu nzira n’abagizi ba nabi bakatugirira nabi cyane cyane abagore n’abakobwa.”

Yakomeje ashimira Abapolisi b’u Rwanda uburyo barangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko bazirikana ko impunzi bashinzwe kurinda zidakeneye umutekano gusa ahubwo bakagerekaho no kubagezaho ibikorwa bibahindurira ubuzima nko kubafasha kwicungira umutekano no kuzamura imibereho myiza.

Si ubwa mbere Abapolisi b’u Rwanda bakoze igikorwa nk’iki cyo gushyikiriza abaturage amazi meza kuko no mu 2019 irindi tsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda ryari ryahaye abaturage amazi meza impunzi ziri mu Murwa wa Bangui ahitwa ahitwa Saint Paul I.

Mu 2020 nibwo Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui batangiye umushinga mugari wo kwegereza abaturage amazi meza.

Polisi y'u Rwanda igira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza y'abaturage
Mu bice byinshi bya Centrafrique, abaturage nta mazi meza bagira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .