Abapolisi b’u Rwanda 431 bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda 431 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018 bambitswe imidari y’ishimwe.

Ni imidali bambitswe n’Umuryango w’ababibumbye nk’ishimwe ry’uko bagaragaza umurava, ubunyamwuga n’ubwitange mu kugarura amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.

Abambitswe imidali bibumbiye mu matsinda atatu arimo abapolisi bashinzwe kurinda abaturage no kugarura ituze ahabaye ibibazo by’umutekano muke (FPU), itsinda ry’abapolisi bashinzwe kurinda abayobozi bakuru mu gihugu (PSU) ndetse n’itsinda ry’abapolisi bihariye bashinzwe ubujyanama n’amahugurwa.

Mu bambitswe imidari harimo abategarugori 41. Uyu muhango wabereye ahaherereye abapolisi b’u Rwanda mu murwa mukuru Bangui.

Uyu muhango wanitabiriwe na bamwe mu banyarwanda baba muri Centrafrique n’izindi nshuti z’u Rwanda.

Minisitiri w’intebe wa Centrafrique Simplice Sarandji yashimiye abapolisi bose b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Centrafrique.

Ati «Turashimira abasore n’inkumi b’u Rwanda n’abandi bavandimwe babo, abenegihugu hano muri Centrafrique, turabashimira umurava bagira mu kugarura amahoro muri iki gihugu, biturutse ku bufasha bwihariye bw’abapolisi b’u Rwanda, muri Repubulika ya Centrafrique hatangiye kugaruka amahoro.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Kenneth Gluck, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku muhate igira mu mu mirimo y’Umuryango w’Abibumbye ku Isi yose.

Yakomeje avuga ko ari iby’igiciro kuba ari mu muhango wo kwambika imidali abapolisi b’u Rwanda akaboneraho kubashimira uruhare ruhebuje bagaragaza mu kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Yavuze ko uburyo bitwara bikwiye kubera urugero abandi bapolisi b’ibindi bihugu bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

Ati «Imbaraga zanyu nizo zibashoboza kurangiza neza inshingano zanyu, kandi mwizere ko ibikorwa byanyu byagize umusaruro mwiza ku baturage batuye muri iki gihugu. Mwatanze urugero rwiza n’abandi bagomba kubigiraho.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu bapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Minusca, Col Philippe Garcia, yashimiye ubunyamwuga buranga abapolisi b’u Rwanda.

Ati « Mwataze urugero rwiza ndetse n’abandi bakwiye kubibigiraho, mwagaragaje ubunyamwuga buhebuje namwe bijye bibatera ishema.”

Yakomeje ashimira abapolisi bose b’u Rwanda aho bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ku musanzu bakomeje gutanga mu kugarura amahoro.
Col Garcia yakomeje yibutsa aba bapolisi ko bagomba gukomera ku ntego z’umuryango w’abibumbye, cyane cyane muri gahunda yawo yo kutihanganira na gato ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali, ACP Emmanuel Hatari, yashimiye umuryango w’abibumbye, ubuyobozi bwa Centrafrique n’abapolisi bose bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, uburyo babafashije kugera ku nshingano zabo zo kugarura amahoro.

Ati « Ni inshingano z’umuntu ku giti cye ndetse no gushyira hamwe haba kubapolisi cyangwa abasivili, kurinda abaturage ndetse no guhesha agaciro abaturage twaje gufasha. Nk’abashyitsi muri iki gihugu tugomba kubaha no guha agaciro buri muturage, tugomba kandi gukomeza ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu mirimo yose dukora.”

Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda amahoro muri CAR bakoze imirimo itandukanye mu baturage harimo ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza yabo n’ubuvuzi mu baturage aho abana barenga 900 bahawe ubuvuzi bw’ibanze, ndetse hanavurwa abarwayi ba malariya bagera kuri 250 bo mu karere kagize umujyi wa Bangui.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza