Abapolisi 30 basoje amahugurwa y’ubugenzacyaha ku mpanuka zo mu muhanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Abapolisi b’u Rwanda 30 basanzwe bakora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, kuri uyu wa Gatanu basoje amahugurwa ajyanye n’ubugenzacyaha ku mpanuka zibera mu muhanda.

Ni amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu, yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Iki cyari icyiciro cya kabiri, aho bahugurwa n’abapolisi bo muri leta ya Rhénanie Palatinat mu gihugu cy’u Budage.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa, yashimye akazi keza kakozwe n’abatanze amahugurwa ndetse n’abahuguwe.

CP Robert Niyonshuti yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda ari ikibazo cyugarije Isi, bityo no mu Rwanda hagaragara impanuka nk’ahandi hose zituruka ku mpamvu zitandukanye.

Yavuze ko iyi ari yo mpamvu ari ngombwa ko Polisi y’u Rwanda na yo ikomeza kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bayo bashinzwe ubugenzacyaha muri izo mpanuka zo mu muhanda.

Ati “Ubusanzwe abapolisi bacu hari ubumenyi baba basanganywe kandi babikora neza, gusa nanone aya mahugurwa ni ingenzi kuko abafasha kurushaho kongera ubumenyi n’ubushobozi mu gukemura ibibazo by’ahabaye impanuka mu muhanda. Ndizera ko igihe mumaze hano muhugurwa hari byinshi mwungutse kandi mugiye kubyongera ku byo mwari musanganywe.”

Yakomeje abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no guha serivisi nziza ababagana. CP Niyonshuti yagaragarije abo Badage bahugura abapolisi b’u Rwanda ko nubwo hatangwa amahugurwa ku bugenzacyaha mu mpanuka zo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo izo mpanuka zigabanuke cyangwa zibe zacika.

Yagize ati “Mu Rwanda tugira ingamba zitandukanye mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuva muri Gicurasi umwaka ushize wa 2019 twatangiye ubukangurambaga mu gihugu cyose ku mutekano wo mu muhanda, ubukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro. Turagira ngo impanuka zo mu muhanda zigabanuke hasigare za zindi umuntu atakwirinda nk’igiti gihanutse kikagwira ikinyabiziga, ihindagurika ry’ikirere n’ibindi.”

Yakomeje agaragaza ko ubu bukangurambaga hari umusaruro bumaze gutanga, aho kuva bwatangira impanuka zagabunutse ku gipimo cya 17% ugereranyije na mbere butaratangira.

AIP Life Benjamin Mutamba na Police Costable (PC) Nirere Nadine, ni bamwe mu bapolisi bahuguwe. Basanzwe ari abagenzacyaha mu mpanuka zibera mu muhanda. Bavuga ko amahugurwa bahawe hari byinshi bayungukiyemo byiyongera ku bumenyi bari basanganywe.

AIP Mutamba yagize ati “Aya mahugurwa twayunguyikiyemo ubumenyi butandukanye cyane cyane bujyanye no gukusanya ibimenyetso by’ahabereye impanuka, turushaho kumenya gukora iperereza ku mpanuka yabaye. Uko wabaza abayikoze (uwagonze n’uwagonzwe) ndetse ukanabaza abatangabuhamya, bikagufasha kumenya ukuri kuri iyo mpanuka.”

PC Nirere yagize ati “Iyo ukora ubugenzacyaha ku mpanuka zo mu muhanda ni ngombwa ko ubanza ugashushanya ahabereye impanuka ukamenya ibyerekezo ibyo binyabiziga byari bifite, ukabishushanya mu muhanda no ku mpapuro ibi bigufasha gukora iperereza ku mpanuka yabaye.”

Aba bapolisi bakomeza bavuga ko nk’ibisanzwe iyo ukora iperereza ugomba kwisunga amategeko kandi ukarangwa n’ikinyabupfura n’ubushishozi kuko uba ubaza abantu batandukanye. Ubabaye ukamenya uko umubaza n’igihe umubariza, abatangabuhamya ukamenya ibyo ubababaza.

Icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa giheruka kuba muri Kanama 2019, na yo yari yitabiriwe n’abapolisi b’u Rwanda 30. Ni mu bufatanye buri hagati ya leta y’u Rwanda ndetse na leta ya Rhénanie Palatinat yo mu gihugu cy’u Budage.

Kurwanya impanuka zo mu muhanda ni umwe mu muhigo wa polisi y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .