00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 154 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, abandi barasezererwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 November 2024 saa 08:19
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo ba komiseri barindwi bashyizwe mu kiruhuko, aho umubare munini ugizwe n’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, mu gihe abandi basezerewe.

Itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko ba komiseri bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo CP Denis Basabose, ACP Celestin Twahirwa, ACP Elias Mwesigye, ACP Eugene Mushaija, ACP Tom Murangira, ACP David Rukika na ACP Michel Bayingana.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba ofisiye bakuru 15, ba ofisiye bato 22, abapolisi bato 96.

Uretse abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, hanasezerewe abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.

ACP Michel Bayingana
ACP Elias Mwesigye
ACP Celestin Twahirwa
CP Denis Basabose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .