00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyuze muri FAWE Rwanda baremeye abana bahoze mu muhanda bibumbiye mu ‘Indaro Center’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 March 2025 saa 10:37
Yasuwe :

Umuryango Uharanira guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, Fawe Rwanda, weremeye ibikoresho by’ibanze unatanga ibiganiro bitandukanye ku bana babaga mu muhanda bahuriye mu muryango ‘Indaro Center’.

Uyu muryango ukorera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, ugizwe n’abana 220 bahoze ari inzererezi mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.

Mu gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’abahoze biga muri FAWE ndetse n’abo yarihiye mu yandi mashuri (Alumni), kuri iyi nshuro cyabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025.

Muri iki gikorwa, abanyuze muri FAWE batanze ibiganiro bitandukanye ku ngingo zibubaka mu buzima bwa bo bwa buri munsi, kugira ngo bazavemo abasore n’abakobwa b’ingirakamaro kuri bo no mu muryango nyarwanda.

Ibi biganiro bitangirwa mu matsinda mato aba yakozwe, byagarutse ku ngingo zitandukanye nk’ubudaheranwa (resilience), kugira intego (Goal setting), isuku n’ubuzima bwiza (Health and Hygiene) n’ibindi.

Umuyobozi wa Indaro Center, Cyubahiro Eric, yavuze ko yahisemo gushinga uyu muryango mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bituma abana bajya mu mihanda kuko nawe ubwo buzima yabunyuzemo, anashimira FAWE imaze imyaka ibashyigikira.

Ati “Dushimira FAWE cyane kuko yaherukaga kudusura dufite abana 120 none ubu dufite 220. Muri bo ducumbikira 45 tugaburira buri munsi bityo ibikoresho baduhaye bigiye kudusunika amezi.”

Yakomeje avuga ko inyigisho aba bana bahabwa zibafasha mu rugendo rwo guhindura ubuzima barimo cyane ko benshi muri bo baba baravuye mu muhanda.

Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri FAWE, Josephine Kobusingye, yavuze ko bishimira ko abanyuze muri iri shuri bibuka aho bavuye bityo bakitura Umuryango Nyarwanda.

Ati “Twishimira aho abana bageze kuko ibyo twabigishije nabo kuri ubu bariyegeranya bagashaka icyo bakorera Abanyarwanda. Bimwe ni uko baha ibiganiro barumuna babo, ndetse bagashaka n’ubushobozi.”

Yongeyeho ko ibi bihura n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ko "urubyiruko rufite intego yo kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango mugari."

Bamwe mu bana bo mu Indaro Center batanze ubuhamya bw’uburyo ubuzima bwahindutse.

Ishimwe Yannick wari warabaswe n’ibiyobyabwenge ashima uyu muryango wamufashije guhindura ubuzima.

Ati “Kera nari imbobo ndara Nyabugogo, amafaranga make nabonye nkayagura itabi. Cyubahiro yaje guhura na mama baramfasha none ubu ibiyobyabwenge narabiretse nsubira no mu ishuri ubu ngeze mu wa gatanu w’amashuri y’ibanze.”

Umutoniwase Angelique wahoze ari umuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko yabugiyemo kubera amakimbirane y’iwabo, aho se yari umusinzi bikabije.

Ati “Nagiye mu muhanda kubera amakimbirane yo mu rugo. Papa yari umusinzi unywera n’ayo yakoreye bityo mbonye inzara igiye kuzatwica na barumuna banjye, njya mu muhanda gushakisha.”

Yakomeje agira ati “Nyuma naje guhura na Cyubahiro ambwira ko hari abana benshi afasha ko nabisungaho. Yambwiye ko abo bana babyina kandi narabikundaga, mpageze ndabikunda ndahaguma. Ubu nasubiye mu ishuri ngeze mu wa kabiri w’ayisumbuye no mu rugo amakimbirane yarashize.”

Biteganyijwe ko igikorwa nk’iki kizongera kuba ubwo abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko kugira ngo ibiganiro bizagere kuri benshi ndetse banakurikiranwe byisumbuye.

Cyubahiro Eric washinze Indaro Center ashimira cyane FAWE imufasha mu kwita ku bana akura mu muhanda akabasubiza mu buzima bwiza
Abanyuze muri FAWE (Alumni) batanze ibikoresho ku Indaro Center ifite abana 220
Abanyuze muri FAWE Rwanda n'andi mashuri ariko barihirwa nayo bituye ineza bagiriwe bafasha abana bo mu Indaro Center
Mu Indaro Center biga no kubyina kinyarwanda
Ibiganiro bitangwa mu matsinda mato kugira ngo birusheho gusobanuka
Abana bo mu Indaro Center baserutse mu mbyino zitandukanye
Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri FAWE, Josephine Kobusingye, yagaragaje ko urubyiruko rufite intego yo kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango mugari
Ishimwe Yannick yashimiye Indaro Center yamukuye mu muhanda ubu akaba yarakomeje amasomo ndetse ubu afite n'icyizere cy'ubuzima
Umutoniwase Angelique wahoze ari umuzunguzayi mu mujyi yagaruye icyizere cy'ubuzima kubera Indaro Center
Hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .