Abanyonzi barataka ubukene n’inzara, baribaza impamvu badakomorerwa gutwara abagenzi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino mu gihugu abatwara amagare bazwi nk’abanyonzi baribaza impamvu badakomorerwa gutwara abagenzi kandi ibindi binyabiziga birimo moto n’imodoka byarakomorewe.

Icyorezo cya COVID-19 kikigera mu Rwanda hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kugihashya no gukumira ikwirakwira ryacyo, zirimo guhagarika ingendo mu modoka rusange, kuri moto no ku magare.

Nyuma yaho imirimo imwe n’imwe yongeye gusubukurwa, ibinyabiziga birimo moto n’imodoka byakomorewe gutwara abagenzi ariko amagare yo akomeza gukumirwa.

Bamwe mu banyonzi bo mu Karere ka Huye bavuga ko bafite ikibazo cy’inzara bakibaza niba Leta ijya ibatekerezaho cyangwa yarabibagiwe.

Umwe ati “Twibaza impamvu batwangira gutwara abagenzi kandi moto zo bakazemerera. Umuntu utega moto yambara casque kandi urumva ko ishobora kumwanduza; twebwe nta casque tugira ariko batwangira gukora. Dukeka ko Leta yatwibagiwe tugasaba ko yatwibuka.”

Bakomeza bavuga ko n’ubwo bemerewe gutwara imizigo gusa, ibiraka byabuze ariko bakomorewe bakemererwa gutwara n’abagenzi byabafasha kubona amafaranga yo guhahisha ibiryo.

Ati “Inzara iratwishe rwose kuko ibiraka byo gutwara imizigo byarabuze. Nibura umuntu yemerewe gutwara abagenzi ntiyajya abura n’igihumbi cyo guhashisha ifu y’ubugari agaha abana.”

Mu byifuzo byabo basaba ko bakomorerwa bagahabwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi kandi ngo biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umwe yagize ati “Natwe alcohol twayigura tugakarabya umugenzi mbere yo kumutwara ku igare kandi akaba yambaye n’agapfukamunwa. Turasaba ko Leta yabyigaho kuko turashonje cyane.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 20 Nyakanga 2020 cyo kurebera hamwe uko icyorezo cya COVID-19 cyarwanyijwe nyuma y’amezi ane kigeze mu Rwanda, ikibazo cy’abanyonzi cyavuzweho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko abanyonzi bemerewe gutwara abagenzi ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Abanyonzi bemerewe gukora aho bemerewe gukora n’ubusanzwe umwuga wabo wo gutwara amagare, nzi ko wenda uhagarariye Polisi aza kubisobanura neza kundusha ariko ku bijyanye n’icyorezo cya COVID-19 hari aho batwara abantu hari n’aho batemerewe kubatwara, icyangombwa ni ugukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 bakayubahiriza kimwe n’abandi bose bafite ibinyabiziga batwara abantu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, na we wari muri icyo kiganiro yavuze ko mbere y’uko abanyonzi bemererwa gutwara abagenzi ku igare hari amabwiriza bagomba kubanza gushyirirwaho nk’uko byagenze ku bamotari.

Yagize ati “Ikibazo cy’abanyonzi, hari ibikenewe kunozwa kugira ngo bashobore kuba batwara abantu; nk’uko mubizi amabwiriza ahagarika ibinyabiziga bimwe byatwaraga abantu nka za moto yasohotse avuga ko moto n’amagare bitemerewe gutwara abantu ahubwo bishobora gutwara imizigo.”

“Nyuma yaho rero nk’uko byagaragaye mu itangazo rya RURA hagaragajwe uburyo moto zigomba kwitwara n’amabwiriza azigenga uburyo zitwara abantu; abanyonzi rero hakwiye kujyaho amabwiriza agena uburyo n’ibyangombwa bisabwa kugira ngo batware abantu, bataba intandaro yo kubanduza kino cyorezo. Ubwo ni ugukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo nabyo binozwe babe batwara abantu.”

Kugeza ubu abanyonzi baracyategereje amabwiriza yihariye azashyirwaho kugira ngo batangire akazi ko gutwara abagenzi.

Abanyonzi bagaragaje ko biteguye gutwara abagenzi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Bamwe mu banyonzi bo mu Karere ka Huye barataka ubukene bukomoka ku kutemererwa gutwara abagenzi
Mu Mujyi wa Huye abanyonzi bemeza ko nibakomorerwa gutwara abagenzi bazubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .