00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kent basuye Polisi y’ u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2022 saa 11:53
Yasuwe :

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baherekejwe n’abarimu babo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga, basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru giherereye ku Kacyiru, muri gahunda y’urugendoshuri bari kugirira mu Rwanda.

Abanyeshuri bari mu Rwanda mu rwego rw’amasomo yabo yiswe u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi’ yatanzwe na kaminuza ikorera muri Ohio. Uruzinduko rwabo muri Polisi y’ u Rwanda rwari rugamije ahanini kubafasha gusobanukirwa uruhare rw’ingabo mu kubaka amahoro n’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’ u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi; Deputy Inspector General of Police (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, wakiriye aba abanyeshuri, yashimangiye ko kugira ngo abaturage bagire umutekano bisaba ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage, inzego z’ubuyobozi, ndetse n’izindi nzego z’umutekano, kuko iyo hatabayeho imikoranire myiza bishobora kugira imbogamizi mu gukemura ibibazo by’mibereho myiza, biteza umutekano muke.

Abanyeshuri bashatse kumenya byinshi bijyanye n’uko Polisi y’ u Rwanda ikorana n’abaturage mu gucunga umutekano, uko gahunda y’umuganda igira uruhare mu kubaka amahoro n’iterambere n’uburyo inzego z’umutekano zihangana n’ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu no kunywa ibiyobyabwenge.

DIGP Ujeneza yagize ati “Polisi y’u Rwanda ikora mu nyungu z’abaturage kugira ngo buri wese agire umutekano kandi abigizemo uruhare. Polisi y’u Rwanda ni urwego rushinzwe umutekano ushingiye ku baturage kandi abaturage bubakiwe ubushobozi bwo kuba aba mbere mu gukemura ibibazo by’umutekano w’aho batuye, binyuze mu irondo ry’abaturage no gutanga amakuru ku kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugira ingaruka ku mutekano no ku mibereho myiza yabo.”

Yongeyeho ko mu rwego rwo guharanira gukumira ibyaha, Polisi y’ u Rwanda itegura kandi igashyira mu bikorwa, ibikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’abaturage, birimo gukangurira abantu kurwanya ibyaha, kubaka amazu agezweho ku miryango itishoboye ndetse no kubatangira ubwishingizi bw’ubuvuzi, kubagezaho ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba, amazi meza, uturima tw’igikoni, kubaka no gusana imihanda ihuza imidugudu, n’izindi nyinshi.

DIGP Ujeneza yongeyeho ko ibi bikorwa byose biba bigamije kubaka icyizere no gutuma abaturage bagira imyumvire yo gukunda igihugu, kumva ko buri wese afite umutekano aho atuye ndetse n’aho akorera, abaturage bakiyumvamo inzego z’umutekano.

Pacifique Niyonzima, umunyarwanda uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Kent mu ishami rya ’Interprofessional Leadership’ yavuze ko hateguwe isomo ryitwa ’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi’ hagamijwe kwigisha abanyeshuri intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzego zitandukanye.

Sarah Schmidt, umunyeshuri wiga muri kaminuza ya Kent yavuze ko azigisha bagenzi be amasomo mbonezamubano, amateka, ubukungu n’ayandi.

Ati “Naje hano ngo ndebe uko igihugu cyiyubaka nyuma y’amakuba yakibayemo, icyo nabonye, ni igihugu abaturage bacyo bashyize hamwe, giharanira kwiyubaka kugira ngo kibe igihugu buri wese yumva afite umutekano kandi yishimye. Mu by’ukuri bubatse sosiyete iha agaciro buri muturage.”

Uru rugendoshuri ngo rwari rugamije kubafasha gusobanukirwa uruhare rw’ingabo mu kubaka amahoro n’iterambere ry’igihugu
Aba banyeshuri ubwo bari bakurikiye ibiganiro bahawe na Polisi y'u Rwanda
Aba banyeshuri ubwo bari bamaze kugirana ibiganiro n'inzego za Polisi y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .