Abanyeshuri bavuye muri Kaminuza ya Gitwe bazakomeza kwirihirira muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Murigande Charles, yavuze ko abanyeshuri biga ubuvuzi bavanwe muri Kaminuza ya Gitwe, bagomba gukomeza kwiyishyurira amafaranga y’ishuri nk’uko babikoraga na mbere aho bigaga.

Kuri uyu wa Kabiri, ku cyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo, hateranye inama yarebaga ku kibazo cy’inguzanyo ihabwa abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza.

Bamwe mu banyeshuri bavuye muri Kaminuza ya Gitwe bifuzaga ko bazajya bahabwa amafaranga y’inguzanyo, babwiwe ko bidashoboka kubera ko bavuye mu yindi kaminuza basanzwe ari abanyeshuri bigenga.

Umwe muri aba banyeshuri baganiriye na IGIHE, yavuze ko bari bazi ko nibarangiza gusubiramo amasomo ngo bajye ku rwego rumwe na bagenzi babo (catchup), bagasaba inguzanyo, bazayihabwa kuko bamwe bari babwiwe ko batangira kwiyandikisha kugira ngo bayihabwe.

Kaminuza ya Gitwe ni imwe mu zafungiwe amwe mu mashami na n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) muri Mata 2017 kubera kutuzuza ibisabwa.
Nyuma y’iki cyemezo bamwe mu banyeshuri bayo basaga 300 bahawe imyanya yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda benshi bishimira umusaruro bavanamo.

Umuyobozi wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Murigande Charles, yavuze ko batari bufate abanyeshuri bose kuko bafashe abari bafite amanota menshi.

Yagize ati ”Kaminuza y’u Rwanda nta ruhare yigeze ibigiramo, nyuma twarabafashije bitewe n’ibizamini batsinze kandi neza. Ikindi twabashyiriyeho kubanza kwiga amwe mu masomo [catch up] kugira ngo tubagirire neza bakomeze amasomo yabo.”

Dr Murigande yasobanuye impamvu aba banyeshuri batahabwa inguzanyo nk’uko babyifuza.

Ati ”Ntabwo twari kubaha buruse kubera ko n’aho bigaga baririhiriraga, bagombaga gukomeza kwirihira kuko twebwe twabagiriye impuhwe.“

Ishami ry’ubuvuzi muri iyo Kaminuza ya Gitwe ni rimwe mu yahagaritswe, nyuma yo gusanga ritujuje ibisabwa nk’ibikoresho bidahagije, abarimu n’ibindi.

Muri Mutarama 2019 nibwo Minisiteri y’Uburezi yahagaritse Kaminuza ya Gitwe nyuma y’aho inaniwe gukosora ibyo yari yasabwe ubwo yafungwaga by’agateganyo mu 2017.

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Charles Muligande, yavuze ko abanyeshuri bavuye muri Kaminuza ya Gitwe bazakomeza kwirihira kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza