Abanyeshuri basoje amashuri abanza bahawe ibigo, nta nota fatizo ryashyizweho

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Mutarama 2019 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ibigo ku banyeshuri bitwaye neza mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2018, ariko ntiyashyira ahagaragara inota fatizo ryafatiweho.

Mu banyeshuri 247 763 bakoze ibizamini bisoza abanza, abatsinze bangana na 81.1% bagera kuri 201 080.

Aya manota yatangajwe ku wa 31 Ukuboza 2018 agaragaza ko abatsinze bari mu cyiciro cya mbere ari 8 271 bangana na 3.3%. Muri bo abakobwa bangana na 3736 (45.2%) mu gihe abahungu ari 4535 (54.8%).

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, Dr Ndayambaje Irénée, yatangarije IGIHE ko mu guhitamo ibigo abanyeshuri bazoherezwamo hibanzwe ku ngingo eshatu.

Yagize ati “Icyo twashingiye mu gutanga ibigo ni uko abanyeshuri batsinze, icya kabiri ni ibigo basabye n’imyanya iboneka mu mashuri bakeneye kwigamo.

REB yirinze gutangaza ku bijyanye n’inota fatizo

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko REB yatangaje inota fatizo rya 20 ku bakobwa na 18 ku bahungu mu mashuri abanza mu gihe abo mu cyiciro rusange ari 55 ku bakobwa na 47 ku bahungu.

Dr Ndayambaje yavuze ko “Ni ibihuha. Ibyo byo ntacyo twabitangazaho. Ibyavugiwe ku mbuga nkoranyambaga ntabwo mbizi, sinzi aho byavuye.’’

Ibigo by’abanyeshuri basoje Icyiciro rusange bizatangazwa mu minsi ya vuba.

Dr Ndayambaje yasabye abarezi kubahiriza inshingano zabo zo kurerera u Rwanda, anashishikariza abanyeshuri kumenya uburenganzira bwabo.

Abanyeshuri bose bari mu byiciro bine bya mbere bafatwa nk’abatsinze. MINEDUC yanzuye ko bazajya basaranganywa ibigo uko REB yabiteganyije, bitandukanye na mbere aho abayobozi babyo bihitiragamo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac, ubwo hatangazwaga amanota yavuze ko nta shuri rya kamara kuko yose atanga uburezi.

Yagize ati “Twemera ko aya mashuri ari ayacu kandi twayubatse ngo turerere abana bacu. Abana bajya mu mashuri aho biga bataha ya ‘Twelve Years Basic Education’, turi kuyaha imbaraga. Mu kohereza abana ntitugira abo dutoranya ngo tuvuge ko aya manota niyo abaha uburenganzira. Porogaramu n’ibikoresho dutanga ni bimwe. Ntitwifuza kuvuga ngo iri niryo nota rijyana abana aho biga bacumbikirwa cyangwa ayandi mashuri kuko twe yose tuyafata kimwe.’’

Kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mutarama 2019, umunyeshuri ashobora kureba ikigo yoherejwemo, anyuze ku rubuga rwa www.reb.rw, akareba ahanditse View Result, agashyiramo kode ye mu kazu, akabona aho yoherejwe.

Umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2019 uzatangira ku wa 14 Mutarama.

Mineduc yahembye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'Icyiciro rusange mu 2018
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, Dr Ndayambaje Irénée (iburyo) yavuze ko muri uyu mwaka nta nota fatizo ryashyizweho

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza