Aba banyeshuri batangiye itorero tariki 1-6 Nzeri 2024, mu Karere ka Bugesera, basoza icyiciro cya kane cy’Itorero Intagamburuzwa za RICA.
Umuhango wo gusoza Itorero rya RICA wayobowe n’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, RAB, Dr. Ndabameye Telesphore, wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Dr. Ndabamenye yasabye ‘Intagamburuzwa za RICA’, gukoresha indangagaciro bigiye mu Itorero nk’amahame agenga ubuzima.
Yagize ati “Ubu mutangiye urugendo rwo kwiyungura ubumenyi buhambaye mu by’ubuhinzi, tubatezeho byinshi kandi tubabona nk’abafatanyabikorwa bacu mu rugendo rwo guteza imbere ubuhinzi burambye. Tubijeje ubufatanye mu rugendo rubaganisha ku kuba abahanga n’abayobozi b’ejo mu rwego rw’ubuhinzi.”
Umuyobozi w’ishuri rya RICA, Dr. Ron Rosati, yasabye uru rubyiruko gukomeza guhuza ubumenyi bungutse mu Itorero n’intego n’icyerekezo cy’ishuri, ari byo gutegura abayobozi n’abahanga b’ahazaza mu buhinzi burambye.
Umuyobozi wa RICA kandi yashishikarije Intore z’Intagamburuzwa za RICA gutora amahame y’Ubutore, cyane cyane ihame rya mbere rivuga ‘Intore ntiganya ishaka ibisubizo’.
Dr Ron ati “Nk’abayobozi b’ejo hazaza mu buhinzi burambye, tubategerejeho kuba abayobozi bazaba bari ku ruhembe rw’imbere mu kuzana impinduka zirema ibisubizo birambye mu buhinzi, bityo ibibazo by’ubukene no kwihaza mu biribwa bivugutirwe umuti. Ndizera ko umutima w’Ubutore mwungutse uzabafasha kugera ku ntsinzi, bityo mukesa imihigo mu ngeri zose z’ubuzima.”
Umuyobozi Mukuru w’Itorero no Guteza imbere Umuco muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne, na we yashishikarije ‘Intagamburuzwa za RICA’ guharanira kuba intangarugero n’indashyikirwa mu byo bakora byose.
Ati “Nk’intumwa z’Itorero, tubategerejeho gushyira mu bikorwa uburere n’indangagaciro mwavomye mu Itorero, bityo bizababashishe kunoza amasomo yanyu n’umurimo nyuma yo kwiga.”
Uwacu kandi yashishikarije intore nshya ishuri rya RICA ryungutse gutangira gutekereza ku cyererekezo 2050 u Rwanda rwihaye, aho ubuhinzi bufitemo umwanya wihariye mu kurandura ubukene no kwimakaza ukwihaza mu birirwa.
Abahawe amasomo y’itorero barimo abahungu 42 n’abasore 42 bahawe izina ry’ubutore uyu ku wa 6 Nzeli 2024, ni abanyeshuri bashya bagiye gutangira amasomo yabo mu Ishuri ryigisha guteza imbere ubuhinzi burambye (Rwanda Institute for Conservation Agriculture), mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Itorero rikomoka mu muco n’amateka by’u Rwanda kuva kera. Bimwe mu byo Itorero ryimakaza harimo umuco wo gukunda igihugu, ubunyangamugayo, ubudahemuka no kuba indashyikirwa, kwitabira umuryango, no kuyobora mu baturage b’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!