Abanyeshuri basaga ibihumbi 160 batangiye ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri yisumbuye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Ugushyingo 2018 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri basaga ibihumbi 160 mu gihugu hose batangiye ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye.

Ibi bizamini ku rwego rw’igihugu byatangijwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura, ku kigo cy’amashuri y’ubumenyingiro cya SOS mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Muri uyu mwaka abakobwa nibo biganje cyane mu banyeshuri bagiye gukora ibizamini.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) igaragaza ko abagiye gukora ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ari 99 288, barimo abakobwa 54 194 n’abahungu 45 094.

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu masomo y’uburezi rusange hakoze abanyeshuri 46 688, barimo abakobwa 26 097 n’abahungu 20 571.

Muri abo banyeshuri kandi, 45 292 bigaga mu bigo by’amashuri naho 1 360 ni abakandida bigenga.

Mu basoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri 20 571 biga amasomo ajyanye n’ubumenyi.
Mu masomo y’ubumenyingiro hakoze 21 847 barimo abahungu 11714 n’abakobwa 10133.

Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura yifurije abanyeshuri bakoze ibizamini intsinzi no kwitwararika kugira ngo bazabisoze neza.

Yasabye by’umwihariko abashinzwe ibizamini n’ikorwa ryabyo kugenzura ikintu cyose cyatuma bigenda nabi cyangwa hakabaho gukopera.

Ati “Turasaba abashinzwe ibizamini hirya no hino mu gihugu gukurikira neza bakareba ngo abana ntibicaranye, ntibakora ibizamini bimwe. Ahari ibyumba abana bakwiriye kuba bafite umwanya uhagije, metero eshatu cyangwa ebyiri n’igice hagati y’umwana n’undi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Irené Ndayambaje, yabwiye abatangiye ibizamini ko bakwiye gukorana umuhate, bazirikana ko ejo habo hari mu biganza byabo.

Ati “Mugomba kwitonda mukizera ko mwiteguye neza ibizamini, ejo hanyu heza hari mu biganza byanyu.”

Muri rusange, abanyeshuri bose batangiye ibizamini kuri uyu wa kabiri ni 167 823. Biteganyijwe ko bizasozwa tariki 30 Ugushyingo 2018.

Abanyeshuri kuri Ecole Technique SOS mbere yo gutangira ibizamini
Minisitiri Mutimura abaza abanyeshuri ubwoko bw'ibizamini barakora
Minisitiri yasabye abanyeshuri kwitararika bagasoza ibizamini neza
Mutimura yifurije abanyeshuri intsinzi
Minisitiri Mutimura aganira n'abashinzwe ibizamini mbere y'uko bitangira gukorwa
Minisitiri Mutimura atanga ibizamini
Umunyeshuri yitegereza ikizamini mbere yo gutangira kugikora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza