00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri barenga ibihumbi 55 bamaze kunyura muri gahunda ibahugura ku kwihangira imirimo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 11 May 2024 saa 09:22
Yasuwe :

Abanyeshuri barenga ibihumbi 55 bo mu mashuri yisumbuye yo hirya no hino mu Gihugu bamaze kunyura muri gahunda yatangijwe mu Rwanda mu 2020 yo kubahugura no kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo mu nzego zinyuranye.

Iyi gahunda yiswe ‘Wavumbuzi Enterpreneurship Challenge’ ni iy’amarushanwa ngarukamwaka amaze kuba ubugira kane, akaba yitabirwa n’abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kugeza mu wa gatandatu.

Ni irushanwa ryashyizweho hagambiriwe kubakira ubushobozi aba banyeshuri bwo kwihangira imirimo bakiri bato no guhanga udushya. Habaho guhiganwa n’abandi mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, hanyuma abahize abandi bagahembwa.

Abanyeshuri barushanwa binyuze kuri internet hifashishije mudasobwa cyangwa telefone, aho buri cyumweru bahabwa imikoro [challenge] inyuranye igendanye no gusobanukirwa ibibazo byugarije sosiyete yabo n’Isi muri rusange n’uburyo byashakirwa ibisubizo.

Ritegurwa n’Umuryango Allan and Gill Gray Phlanthropy. Rikaba ryaratangiriye muri Afurika y’Epfo mu 2019.

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 08 Gicurasi 2024, ubwo habaga umuhango wo guhemba abitwaye neza mu cyiciro cya kane cy’irushanwa, Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa n’itumanaho mu Muryango Allan & Gill Gray Philanthropies Rwanda [AGGPR], Sherry Uwase, yagaragaje ko mu myaka ishize hari umusanzu rimaze gutanga mu rwego rw’uburezi mu Rwanda.

Yagize ati “Umumaro wayo wa mbere ni uko aya marushanwa ajyanye na gahunda yo kwigisha kwihangira imirimo kandi ikaba ijyanye n’igihe ndetse na gahunda z’ahazaza h’uburezi bufite ireme.”

“Intego n’uko amashuri menshi yakwitabira aya marushanwa kugira ngo tugaruke kuri ya mpamvu dushaka kugeraho ariyo yo gufasha abanyeshuri bose kugira ubumenyi bwo guhanga imirimo kandi bakiri bato no kubategura kwinjira ku isoko ry’umurimo.”

Muri uyu mwaka ryabaye hagati ya Tariki 22 Mutarama- 06 Werurwe 2024. Kuri iyi nshuro aba banyeshuri bagiye bahabwa imikoro yo mu nzego z’ubwubatsi, urw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi muri Afurika, ibikoresho bikoranye ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru [mechatronics] ndetse n’ubwenge bukorano [AI].

Ryitabiriwe n’abanyeshuri babarirwa mu bihumbi baturutse mu mashuri 900 yo mu turere twose tw’igihugu, hamwe n’abarimu 2,200 bagiye babaherekeza bakanafasha aba banyeshuri gukurikirana iri rushanwa.

Uwiduhaye Olive, wiga muri G.S Kareba, niwe wegukanye igihembo nyamukuru cy’iri rushanwa, atsindira n’ibindi bihembo birimo gusura Pariki y’Akagera no guhabwa amahugurwa mu bijyanye no kwihangira umurimo.

Yagize ati “Nishimiye amahugurwa nzahabwa kuko ni byinshi numva nzahabonera. Muri aya marushanwa umukoro nakunze cyane ni ujyanye n’ubwenge bukorano, bituma ngira n’inzozi zo kuzaba umugore ukomeye muri aka karere cyane mu Rwanda, ufite ubumenyi butandukanye. Ncaka no guteza imbere ubuhinzi bugezweho cyane iwacu muri Nyabihu.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Busabizwa Parfait, yavuze ko gahunda nk’izi ari nziza ku rubyiruko kuko zibigisha umuco wo kwihangira imirimo bakazavamo ba rwiyemezamirimo b’ahazaza.

Ati “Kubigisha bakiri ku ntebe y’ishuri bibafasha kuvumbura ubushobozi bifitemo no guhanga ibishya bitanga imirimo kuribo no kuri bagenzi babo hakiri kare bagakura babikunze kandi banarushaho kunononsora imishinga yabo.”

Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo n’indi miryango itandukanye ntibahwema guharanira iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, aho hagenda hashyirwaho gahunda nyinshi ziharanira iterambere ryarwo.

Urugero rwa hafi ni amarushanwa ategurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi yatangijwe mu 2013, ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bahanga ibishya mu ngeri zitandukanye.

Nyuma y’imyaka 10 aya marushanwa atangijwe abarenga ibihumbi bibiri bamaze kuyitabira, aho bamaze guhanga imirimo ku rundi rubyiruko ibihumbi 36.

Ubwo hasozwaga irushanwa rya ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ icyiciro cya kane, abanyeshuri mu byiciro binyuranye, abarimu ndetse n’ibigo by’amashuri, bagiye bahabwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa.

Abarimu bashyigikira abanyeshuri nabo bahawe ibihembo
Abatsindiye ibihembo bari bafite akanyamuneza
Abanyeshuri barenga ibihumbi 55 bamaze kwitabira aya marushanwa
Aba banyeshuri bakoze neza imikoro yose bahawe
Norman Mugisha washinze Afri-Farmers Market yatanze ikiganiro kigaruka ku rugendo rwe akiri mu ishuri
Ibigo by'amashuri byitwaye neza byashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .