Byatangajwe ku wa 28 Gashyantare 2025, mu nama ngaruka mwaka ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, aho beretswe imwe mu mishinga y’abanyeshuri yatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Kaminuza yerekanye ko kuva mu 2017 kugera mu 2024 yakiriye inkunga zigera kuri 351, zafashije abanyeshuri 2,496 kwishyurirwa ishuri, ndetse zinafasha imishinga igiye inyuranye irimo iy’ubushakashatsi, ibyatumye abagera ku 3000 babona akazi.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko n’ubwo ibyo byagezweho hakiri ikibazo cy’abanyeshuri barangiza bafite ubumenyi bwo mu ishuri gusa nta bumenyi bwo mu kazi bafite.
Avuga ko ari yo mpamvu bashyizeho gahunda yo guhuza abanyeshuri n’inzobere mu bintu bitandukanye kugira ngo abanyeshuri bunguke ubundi bumenyi.
Yagize ati “Dutegura ibiganiro byibanda ku myuga igiye itandukanye, bihuza abanyeshuri n’impuguke muri iyo mirimo. Ibi bifasha abanyeshuri kumva ibibera hanze, ndetse kibanabahuza n’abantu bafite uburambe mu mirimo bashaka kuzakora.”
Amos Mfitundinda, wari uhagarariye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, MIFOTRA, yavuze ko uretse kuba iyi Minisiteri ikorana bya hafi na Kaminuza y’u Rwanda cyane cyane mu gufasha abanyeshuri barangije kubona imenyerezamwuga, inafasha kumenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Dukora ubushakashatsi mu mirimo igezweho tukamenya ibyo akaboresha bakeneye bityo bikadufasha kumenya ni iyihe mirimo ikenewe ku isoko kuri ubu ndetse no mu gihe cya ahazaza. Ibi bifasha amashuri na za Kaminuza gushyiraho gahunda nshya cyangwa bakavugurura gahunda z’amasomo basanzwe bafite kugira ngo bizere ko bari gutanga ubumenyi buzakenerwa ku isoko ry’umurimo.”
Iki gikorwa cyasojwe no guhemba abanyeshuri 17 bitwaye neza kurusha abandi mu cyiciro cy’abarangije amasomo yabo mu 2024, barimo 10 barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, ndetse na 7 barangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!