Abanyeshuri barenga 1800 basoje amasomo muri Kaminuza ya Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ukuboza 2019 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri 1886 bigaga muri Kaminuza ya Kigali (UoK) basoje amasomo yabo mu mashami atandukanye arimo ay’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza nyuma y’igihe bari ku ntebe y’ishuri batyarizwa ubumenyi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2019, mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri barangije amasomo bakeje iyi Kaminuza ku bumenyi yabahaye, ndetse ku babyeyi ibimwenyu byari byose bashimishijwe n’uko abana babo bateye indi ntambwe.

Uwase Divine urangije wasoje amasomo mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ubukungu n’Ikoranabuhanga (Bachelor in Business and Information Technology) wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko akirangiza amashuri yisumbuye yabanje gushidikanya atazi icyo agomba kwiga.

Mu Ukwakira 2016 yafashe umwanzuro wo kujya kwiga ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Kigali ku buryo kurangiza amasomo byamufashije gukabya inzozi yahoranye kuva kera.

Ati “Mu Ukwakira 2016 nibwo nafashe umwanzuro wo kujya kwiga muri Kaminuza ya Kigali, nakoresheje imbaraga nyinshi kandi mfite intego nyuma nza kuvumbura ko aribyo bintu byanjye bituma nkora cyane. Mu buzima bwanjye nashakaga kugira itandukaniro n’abandi. Uyu munsi nishimiye kuvuga ko nageze ku nzozi zanjye zikomeye nahoranye kuva kera zo gusoza kaminuza.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Afrika Philbert, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku bw’umuhate wabaranze ku ntebe y’ishuri.

Ati “Nk’abarimu n’abandi bayobozi muri iri shuri dutewe ishema n’ubumenyi bw’abanyeshuri basoje amasomo, ibyo mwahungukiye, icyo mushyizeho umutima ndetse n’ikibatera imbaraga. Babyeyi ntabwo dufite amagambo ahagije yabashimira kuba mwarahisemo UoK ngo ibigishirize abana, mwafashe icyemezo cya nyacyo kandi turabibashimira.”

Abanyeshuri batandukanye babashije kwitwara neza mu masomo yabo bahawe ibihembo bitandukanye birimo n’imashini enye zatanzwe na Banki ya Cogebanque.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe abakiliya banini muri Cogebanque, Seif Hamoud B., yavuze ko guhemba aba banyeshuri bitwaye neza ari intego bamaranye iminsi bagamije guteza imbere uburezi.

Ati “Guhemba abanyeshuri bitwaye neza bifite icyo bivuze ku mumaro wa Cogebanque mu kwita ku burezi. Igihugu kiri kugenda cyinjira mu gukoresha ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi dushaka gutanga umusanzu muri iki cyerekezo.”

Yakomeje avuga ko gufasha uburezi bizazamura ubumenyi bufite ireme mu rubyiruko ndetse bigatuma ku isoko ry’umurimo haba abakozi beza.

Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) ni kaminuza yigenga yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2013 ifite abanyeshuri 970. Yatangijwe n’Abanyarwanda barimo Prof. Nshuti Manasseh, Afrika Philibert na Dr Kamiya Jean Marie Vianney Hakizimana.

Abanyeshuri bayigamo bahabwa amasomo bakabona impamyabushobozi ndetse bakanongeraho n’amasomo y’ubunyamwuga ya CPA, ACCA, CIFA.

Iyi kaminuza itanga amahugurwa mu myuga itandukanye irimo icungamutungo, ibaruramari, ubukungu, ikoranabuhanga n’ibindi bikenewe ku isoko.

Uwahize ahakura Impamyabushobozi mu bucuruzi, ubukungu, ibaruramari, amategeko, ikoranabuhanga mu bucuruzi, ikoranabuhanga (computer science) n’impamyabushobozi mu byo kwamamaza ibikorwa.

Hari n’amashami y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi, ubumenyi mu ikoranabuhanga ndetse n’imiyoborere mu by’ubucuruzi.

Ubu ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi birindwi, imaze guha impamyabumenyi abagera ku bihumbi bine.

Uwase Divine wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri yatangaje ko akirangiza amashuri yisumbuye yabanje kugira gushidikanya atazi icyo agomba kwiga
Abantu batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Afrika Philbert yashimiye abanyeshuri basoje amasomo yabo avuga ko abakozi n'abayobozi b'iri shuri
Impamyabumenyi aba banyeshuri bazishyikirijwe na Chancellor wa Kaminuza ya Kigali, Amb. Dr David MacRae
Cogebanque yatanze ibihembo birimo imashini ku banyeshuri bitwaye neza mu masomo yabo
Cogebanque yatanze impano ku banyeshuri bitwaye neza
Mu Intare Arena hari hakubise huzuye abantu baje gushyigikira abari baje muri iki gikorwa
Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bari basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Kigali
Wari umunsi w'ibyishimo abitabiriwe banataramiwe karahava

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza