Imibare ya Minisitire y’Uburezi igaragaza ko mu 2019 abanyeshuri bafite ubumuga bari 23,441, bigera mu 2021/2022 bageze kuri 38,937 na ho mu 2023 bageze kuri 40,342.
Abanyeshuri bafite ubumuga biyongereye cyane mu mashuri abanza kuko bavuye kuri 29,994 mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 bagera kuri 31,159 mu 2023, bangana na 1% by’amanyeshuri bose. Abiga mu mashuri abanza nibo benshi.
Mu byiciro by’amashuri yisumbuye byose na ho abanyeshuri bafite ubumuga bariyongereye, ariko mu mashuri makuru na za kaminuza imibare yaragabanyutse kuko bavuye kuri 234 mu mwaka wa 2021/2022 bakagera kuri 224 muri 2022/2023.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aheruutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko ubwiyongere bw’abanyeshuri bafite ubumuga bwaturutse ku bukangurambaga bwakozwe busaba ababyeyi kutabahisha.
Yagize ati “Imibare yabo iragenda yiyongera, ngira ngo icyajemo ni uko ababyeyi bakanguriwe, hari igihe cyageze ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bakabahisha. Ubu rero habayeho ubukangurambaga bukomeye bwo kuvuga kugira ngo abo bana tubamenye.”
“Kubera ubwo bukangurambaga ababyeyi bagiye baberekana ku buryo ubu dufite abana benshi bafite ubumuga bunyuranye ari ubugaragara ku mubiri n’ubutagaragara inyuma barimo kujya mu mashuri ikibazo kikaba ibyo kuvuga ngo ibikorwaremezo bakenera biratunganye.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko abarimu bigisha abana bafite ubumuga na bo bagomba gukomeza guhugurwa kugira ngo bashobore kwigisha neza abanyeshuri.
Yahamije ko guverinoma izakomeza “gukoresha imbaraga nyinshi cyane kugira ngo abo bana bitabweho.”
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amashuri afite ibisabwa byorohereza abafite ubumuga kwiga agera kuri 3,344 bingana na 69.1%, mu gihe 1,498 ari yo atarabyuzuza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!