Abanyeshuri bafashwa na FARG bigaga muri Kaminuza zafunzwe, bemerewe gushaka ahandi baziga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kanama 2020 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), cyemereye abanyeshuri bafashwa n’iki kigega bigaga muri kaminuza zafunzwe, gushaka imyanya mu zindi kaminuza.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa FARG, Theophile Ruberangeyo rivuga ko “Ubuyobozi bwa FARG buramenyesha abanyeshuri bafashwa n’icyo kigega bigaga muri Kaminuza zafunzwe, ko bemerewe gushaka imyanya mu zindi kaminuza zemerewe gukora zirimo amashami bigaga”.

FARG ivuga ko abazabona amashuri bazohereza kuri email ya FARG urupapuro rubemerera ishuri mu mwaka runaka ‘Admission’ bitarenze kuwa Gatatu tariki 26 Kanama 2020 saa kumi za nimugoroba kugira ngo amashuri niyongera gutangira bazashobore gukomeza guhabwa ubufasha.

Mu mezi abiri ashinze Minisiteri y’Uburezi yafunze burundu Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yamenyekanye mu myaka ishize nka UNATEK nyuma yo kuvugwamo ibihombo byanatumye inanirwa kwishyura abakozi bayo amezi 18.

Minisiteri y’Uburezi kandi yambuye uburenganzira bwo gukora bw’igihe gito yari yahawe nyuma y’isesengura ryagaragaje ko yabaswe n’urusobe rw’ibibazo bigira ingaruka ku ireme ry’imyigishirize yayo, na Dr Pierre Damien Habumuremyi wayishinze arafungwa.

Indangaburezi College of Education, nayo yambuwe uburenganzira bwo gukora nyuma yo kunanirwa kuzuza ibisabwa ngo ikore yemewe n’amategeko nka Kaminuza.

Iyi kaminuza yatangaga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), mu by’uburezi, yambuwe uburenganzira bwo gukora bw’igihe gito yari yahawe.

Mu byatumye iyi kaminuza yamburwa uburenganzira bw’ibanze bwo gukora ni amakosa y’ubuyobozi ndetse no kudatanga ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Kaminuza ya Kibungo ni imwe mu zafunzwe burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .