00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri ba UR bafashwa na MasterCard Foundation bubakiye inzu utishoboye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 24 May 2024 saa 12:19
Yasuwe :

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), bafashwa n’umushinga MasterCard Foundation Scholars Program, bashyikirije inzu umubyeyi utishoboye, Nyiramanzi Claire, utuye mu Mudugudu wa Nyagapfizi, Akagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

Ni inkunga yavuye mu bushobozi abo banyeshuri bishatsemo, kimwe no mu bikorwa bakora bagamije guharanira kuba umusemburo w’impinduka n’urumuri muri sosiyete Nyarwanda.

Iyi nzu yatashywe ku wa 23 Gicurasi 2024, aho Nyarimanzi Claire w’abana batatu yayishyikirijwe.

Twizeyimana Eric, umwe muri aba banyeshuri yavuze ko ubufasha bahabwa ari ubugamije kugira ngo nabo babashe gufasha abandi, ari nayo mpamvu batanga imbaraga z’amaboko binyuze mu miganda ndetse bakishakamo n’ubushobozi bw’amafaranga make basagura.

Ati “Gufasha ntabwo bisaba kuba ufite ubushobozi buhanitse, ahubwo ni ukugira umutima w’urukundo. Umukuru w’igihugu ahora atwibutsa ko ari twe tuzubaka uru Rwanda ni yo mpamvu natwe twiyumvamo iyo nshingano yo kugira uruhare mu mpinduka nziza twubaka u Rwanda."

Dushimumuremyi Vasta na we wiga muri UR, yavuze ko sosiyete izamukiye rimwe kandi ishoboye ari yo ituma abantu babaho neza.

Ati “Tugomba kugira uruhare mu guharanira impinduka. Ntabwo twirebyeho twenyine twatera imbere mu byo twakora byose, kuko abaturanyi badafite iby’ibanze, ya majyambere twifuza ntaba agishobotse.’’

Nyiramanzi Claire, umubyeyo w’imyaka 42 wahawe iyi nzu, yavuze ko iyi ari impano ihebuje kuko ubu agiye kuba heza atikanga.

Ati “Aba bana nkibabona, nabonye ari nk’abamalayika bamanukiye. Nabagaho nabi, sinifuzaga ko imvura yagwa nijoro kuko wasangaga ntega utudobo, cyangwa nkafata agashashi nkashyira hejuru ya supaneti ngo uburiri butanyagirwa.”

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Igenamigambi n’Ubuyobozi, Dr. Ndikumana Raymond, yashimye aba banyeshuri ku gikorwa nk’iki kigaragaza uruhare rwabo mu guharanira impinduka mu kubaka igihugu.

Ati" Mutanze urugero rwiza ku banyeshuri bose ba kaminuza y’u Rwanda n’abandi bose muri rusange. Biraduha umukoro wo guhora twibaza icyo dukwiye gukora kugira duhindure igihugu cyacu. Ibi biduhe intego yo gukomeza kubaka no guteza imbere ibice bikikije Kaminuza y’u Rwanda.’’

Umuyobozi w’Umushinga Mastercard Foundation Scholars Program muri Kaminuza y’u Rwanda Ass. Prof Anne Marie Kagwesage, yavuze ko gutoza abana umuco wo kurema impinduka nziza no gutanga umusanzu mu iterambere ry’aho baturuka ari kimwe mu byo bashyiramo imbaraga.

Daniel Mundeva, Umuyobozi muri MasterCard Foundation ukuriye imishinga muri Afurika, yashimye igikorwa cyiza cy’uru rubyiruko, avuga ko kigaragaza ko aba banyeshuri bifuza guhindura igihugu batuyemo.

Yashimangiye ko iyi nkunga yose yaturutse mu bushobozi no mu bitekerezo by’uru rubyiruko ubwarwo, abasaba ko umuhate bagaragaje wakomeza.

Aba banyeshuri banasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi,basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinga w’Uburezi wa Mastercard Foundation muri Kaminuza y’u Rwanda, ufasha abanyeshuri b’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturuka ku mugabane w’Afurika b’abahanga ariko bagifite ibibazo bitandukanye birimo ubushobozi buke, abafite ubumuga, abavanywe mu byabo n’intambara n’abandi.

Kuri ubu, uyu mushinga ufasha abagera kuri 300 biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse na 24 biga mu kiciro cya gatatu cya kaminuza.

Ubwo yashyikirizwaga inzu yubakiwe ku mugaragaro
Nyiramanzi n'umuryango we bishimiye kuba basuwe n'abayobozi mu nzu yabo
Nyiramanzi Claire yishimanye n'urubyiruko rufashwa na Mastercard Foundation rwamuhinduriye ubuzima
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngoma, yashimye abanyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation, avuga ko bunganiye umurenge mu kwesa umuhigo wo gutuza neza abaturage
Nyiramanzi Claire yavuze ko ubufasha bw'aba bana yabubonye abukeneye cyane, abasanisha n'abamalayika b'ijuru bamumanukiye
Mu ruganiriro kwa Nyiramanzi hamaze kuba impinduka nziza nyuma yo kugurirwa intebe nziza
Byasaga nk'igitaramo mu rugo kwa Nyiramanzi Claire ubwo yashyikirizwaga inzu yubakiwe.
Bamwe mu bayobozi ba UR na Mastercard Foundation, ubwo basobanurirwaga amwe mu muteka y'aha i Murambi
Bari bitwaje indabo zo gutura inzirakarengane ziranga ibihumbo 50 ziruhukiye i Murambi
Abayobozi nabo bashyize indabo aharuhukiye abishwe muri Jenoside
Abayobozi n'abanyeshuri bose bunamiye inzirakarengane ziruhukiye i Murambi ya Nyamagabe.
Daniel Mundeva, umuyobozi wa Mastercard Foundation ukuriye imishinga muri Afurika,nawe yasinye mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso rwa Murambi.
Dr Ndikumana Raymond, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe igenamigambi, umufatanyabikorwa wa Mastercard Foundation, atanga inyunganizi yagenewe gukomeza ibikorwa byo kwita ku rwibutso rwa Murambi
Habayeho umwanya wo gusobanurirwa amateka ya Jenoside mu Rwanda n'i Murambi by'umwihariko, mbere yo gusura urwibutso
Ubwo bavaga mu modoka berekeje ku rwibutso rwa Murambi muri Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .