Abanyeshuri ba Kaminuza za Afurika beretswe ishusho y’ubuzima n’impanuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Ukuboza 2018 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Abarimu, abanyeshuri biga amategeko muri kaminuza zo muri Afurika n’impuguke mu mategeko akoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, beretswe ko hakiri ikibazo gikomeye mu kubungabunga ubuzima no kugabanya impanuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu biganiro by’umunsi wa Kane w’amahugurwa ategurwa n’Umuryango uharanira kwimakaza amategeko akoreshwa mu bucukuzi ‘African Mining Legislation Atlas (AMLA), hagarutswe ku gusigasira ubuzima no kwirinda impanuka zo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kanyangira John, uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi bwa Mine na Kariyeri mu kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peterori na Gaz, niwe watanze iki kiganiro.

Kanyangira yagaragaje ko abakora muri uru rwego rw’ubucukuzi bashyira imbaraga mu kongera umusaruro ariko ugasanga ubuzima bwabo babwirengagiza ntibitwararike no ku mpanuka bashobora guhura nazo.

Yakomeje agira ati “Muri uyu mwaka umusaruro w’amabuye y’agaciro wariyongereye aho umaze kwinjiza miliyoni z’amadorali 400, ariko impanuka ziracyari nyinshi aho kuva muri Mutarama kugeza ubu zigera ku 146, mu gihe abapfuye ari 81 abandi bagera kuri 45 barakomereka bikabije.”

Kanyangira yavuze ko kandi mu bakunze kugirira impanuka mu bucukuzi, abagore bagize umubare muto cyane mu gihe n’abana bagiriyemo impanuka batapfuye mu bihe by’ubucukuzi ahubwo baguyemo baje gukinira muri ibi byobo n’ubwo byitwa impanuka zo mu bucukuzi.

Yakomeje agaragaza ko hari ingamba zigenda zifatwa zirimo kuba muri buri Karere hari abagenzuzi, bashinzwe kureba niba abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakurikiza amabwiriza agamije kurinda ubuzima indwara n’impanuka ariko usanga abafite ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakunze gukwepa abagenzuzi.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kwirinda impanuka mu bucukuzi hashyizweho amashuri azatangira muri 2019, akazajya afasha abakora ubucukuzi bw’amabuye n’abatarabashije kujya ku ishuri bakabasha guhugurwa ku bijyanye no kwirinda impanuka.

Abanyeshuri barimo uwitwa Loubna Halmaoui waturutse muri Kaminuza ya ‘Mohammed V University’ yo mu Mujyi wa Rabat muri Morocco, yifashishije urugero rw’iwabo muri avuga ko bafite ikigo cy’ubwishingizi gikorana n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yakomeje avuga ko iwabo uko bikorwa iyo umuntu agiriye indwara muri ubu bucukuzi cyangwa akagira impanuka ishobora kumutera uburwayi, ubumuga cyangwa ikamutwara ubuzima hakorwa ibaruragaciro akishyurwa n’icyo kigo cy’ubwishingizi.

Kanyangira yavuze ko mu Rwanda hari ibigo by’ubwishingizi byinshi kandi bikorana n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro kandi bikorwa hakurikijwe itegeko, nubwo hakiri icyuho cyo kuba bashobora kuba bishyurwa amafaranga make ariko bikaba bigenda bivugururwa umunsi ku munsi.

Yakomeje avuga kandi ko indwara n’impanuka zishyirwa mu byiciro ku buryo uwagize impanuka cyangwa uburwayi yishyurwa hagendewe ku byiciro.

Aya mahugurwa y’iminsi 10 ya ‘African Mining Legislation Atlas, AMLA 2018’, yakiriwe na Kaminuza ya Kigali afite intego yo kungurana ibitekerezo harebwa ingamba zafatwa mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi muri Afurika.

Abanyeshuri baba bakurikiye ibiganiro bitangwa
Abitabiriye aya mahugurwa bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo
Aya mahugurwa yahurije hamwe abanyeshuri bagera kuri 50
Kanyangira John niwe watanze ikiganiro kigaruka ku buzima no kwirinda impanuka zo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Loubna Halmaoui waturutse muri Kaminuza ya ‘Mohammed V University’ yo mu Mujyi wa Rabat muri Morocco ubwo yabazaga ikibazo
Noellie Dedehys Gah, Umukozi w'Umuryango AMLA, wateguye aya mahugurwa ari kubera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza