Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali bashishikarijwe kugera ikirenge mu cy’urubyiruko rwo muri UAE

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali ko bakwiye gufatirana amahirwe Leta y’u Rwanda ishyiriraho urubyiruko, abashishikariza kugera ikirenge mu cya bagenzi babo bo mu gihugu cye babyaje umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu, kuri ubu bakaba ari indashyikirwa.

Ibi yabibabwiye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2020, mu kiganiro bagiranye ubwo yari yasuye iyi kaminuza kugira ngo aganire n’abanyeshuri abasangize gahunda zo gushyigikira iterambere ry’urubyiruko ziba mu gihugu cye, babashe kubyigiraho nabo bagire ibyo bahindura cyangwa bongeramo imbaraga.

Ambasaderi Alqahtani yabwiye abanyeshuri n’abarezi muri Kaminuza ya Kigali ko UAE yizerera mu gushyira imbaraga mu guha urubyiruko inshingano, rugahanga ibishya kugira ngo rugire uruhare mu mibereho myiza y’abaturagihugu.

Yagize ati “Guverinoma ifitiye gahunda nziza urubyiruko rwayo, ku bw’ibyo ihora ishishikariye kurema imirimo ku rubyiruko haba mu bigo bya leta cyangwa ibyigenga. Nk’urugero twavuga, ubu mu baminisitiri 34 bagize guverinoma, 10 muri bo ni urubyiruko, atavuze abayobozi b’ibigo bikomeye, nabo abenshi ni urubyiruko.”

Umubare w’abarangiza kaminuza wiyongera buri gihe kandi benshi muri bo bahita babona imirimo muri sosiyete menshi akorera muri icyo gihugu, harimo Google, Apple n’andi cyane ku bize siyansi n’ikoranabuhanga.

Urundi rugero rwerekana uburyo UAE yashyize imbaraga mu guteza imbere urubyiruko no kuruha umwanya rukerekana ibyo rushoboye, ni nk’uko kuri ubu mu bakozi bose ba Minisiteri y’Imari, 75% ni urubyiruko, bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu no kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Ikindi kandi guverinoma yashyizeho ibigega bitandukanye byo gushyigikira urubyiruko rukora imishinga mito n’iciriritse.

M 2016, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa UAE, ari na we muyobozi wa Dubai yatangije ku mugaragaro ishyirwaho ry’inama zitandukanye z’urubyiruko, zifite inshingano zo gutangariza guverinoma ibitekerezo n’imishinga by’urubyiruko kugira ngo bishyigikirwe.

Ambasaderi Alqahtani yanagarutse kuri gahunda igihugu cye cyashyizemo imbaraga zo guteza imbere uburezi mu rubyiruko rw’icyo gihugu, abwira abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali ko aho bicaye ku ntebe y’ishuri ariho bahera barema amahirwe y’ahazaza.

Yagize ati “Reka mbanze mbasangize amagambo yavuzwe na Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe n’Umuyobozi wa Dubai, Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, yaravuze ati ‘Ahazaza ni ah’ababasha kuhatekereza, bakahategura ubundi bakabishyira mu bikorwa, ntabwo ari ikintu utegereza ahubwo urakirema.”

Yongeyeho ati “Ndashaka kubabwira ko aha ngaha muri uyu munsi muri kaminuza, ari ho byose bihera, niyo mpamvu UAE itanga amahirwe menshi ku rubyiruko rw’abanyagihugu yo kwiga muri kaminuza zikomeye, zaba izo mu gihugu cyangwa izo hanze, ndetse no kwiga muri Kaminuza za leta bikaba ari ubuntu ku banyagihugu bose.

Mu bindi guverinoma ya UAE ikorera urubyiruko harimo nko gutanga amahugurwa arufasha kwimenyereza umurimo ku buntu, yanashyizeho ihuriro ry’urubyiruko, aho urubyiruko ruhura rukungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye.

Uretse gushyira imbaraga mu burezi bwiza bw’abenegihugu, Ambadaseri Alqahtani yavuze ko igihugu cye kinagira gahunda yo guha buruse abanyeshuri b’abanyamahanga yo kuza kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu, mu mashami y’Ubuvuzi n’andi ajyanye na siyansi, zihabwa abanyeshuri batsinze neza, harimo n’abo mu Rwanda.

Ambasaseri Alqahtani yagize ati “Kuva mu 2002, UAE ibinyujije mu mishinga itandukanye yateye inkunga uburezi mu Rwanda, itera inkunga amashuri arimo Hamdan Bin Rashid Al Maktoum Girls Secondary School for Sciences riherereye i Muhanga, Hamdan Bin Rashid Kimisange Secondary School ndetse n’ishuri rya ESSI Nyamirambo.”

Yanavuze ko kuva mu 2018, bamwe mu banyeshuri batsinze neza mu mashuri yisumbuye bahabwa mahirwe yo kujya kwiga muri kaminuza zimwe zo muri UAE, mu mashami atandukanye ajyanye na siyansi, hakaba hari kandi abandi 10 biteganyijwe ko bazagenda mu mwaka utaha, batinze bitewe na COVID-19.

Yongeyeho ko hari n’amasezerano Leta y’u Rwanda yasinyanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu y’ubufatanye mu by’umurimo, aho Abanyarwanda bafite ubumenyi bashobora kugira amahirwe yo kubona akazi muri UAE, ndetse hakabaho gahunda zo gusangizanya ubumenyi mu bintu bitandukanye hagati y’u Rwanda na UAE.

Abanyeshuri bari bitabiriye iki kiganiro bashimiye Ambasaderi Alqahtani ku bw’ikiganiro cyiza yabagejejeho ndetse bamusaba ubufasha bwo kuba bagirana imikoranire na zimwe muri kaminuza zo muri UAE mu rwego rwo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya Kigali, Afrika Philbert, yashimiye Ambasaderi ku bw’ubunararibonye bw’igihugu cye yabasangije, asaba abanyeshuri kubyigiraho bakagira intambwe batera.

Yagize ati “Ntekereza ko umumaro w’iki kiganiro ari uko adusangije amakuru, ahasigaye nitwe bireba kubyaza umusaruro ibyo twumvise. Tugiye gukomeza gukorana na we ndetse na ambasade kugira ngo turebe uburyo twabyaza umusaruro amahirwe asanzwe ahari tutari tuzi.”

Yakomeje kandi amusaba nk’uko byari byanifujwe n’abandi, kuzagaruka bakagirana ikiganiro kireba by’umwihariko ibanga ryihishe inyuma y’iterambere rya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, igitekerezo Ambasaderi na we yakiriye neza.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza ya Kigali, Dr Tombora Gustave, na we yashimiye Ambasaderi ku bwo kubatekerezaho akaza kuganira nabo, amwizeza ko ibyo baganiriye bitazapfa ubusa.

Yagize ati “Icyo ngira ngo mbizeze ni uko nyuma y’iki kiganiro, Kaminuza igiye gutera indi ntambwe, iki kiganiro ntikigiye ubusa, ahubwo kibibye imbuto y’ubufatanye hagati yacu na UAE, nkaba mpamya ko baba abayobozi, abarimu ndetse n’abanyeshuri tuzabyaza umusaruro ubu bufatanye.”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yari aherutse gusura Ishuri ryisumbuye rya ESSI Nyamirambo aho yashishikarije abanyeshuri gukora cyane kuko hari amahirwe menshi abategereje mu gihe baba babaye indashyikirwa.

Abanyeshuri hari byinshi bungukiye mu bunararibonye basangijwe na Ambasaderi Alqahtani
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ndetse no gutanga ibyifuzo
Abanyeshuri bari bakurikiye ndetse bandika ibishobora kuzabafasha gusohoza ingamba bihaye
Abanyeshuri n'abarimu bari bakereye kuganira na Ambasaderi wa UAE, Hazza Alqahtani
Abarimu na bo ntibaniganywe ijambo, bahawe umwanya batanga ibitekerezo
Abayobozi bateze amatwi ibitekerezo n'ibibazo byatanzwe n'abanyeshuri
Ambasaderi Alqahtani yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali ko igihugu cye gitanga amahirwe menshi ku banyamahanga harimo n'Abanyarwanda
Ambasaderi Alqahtani yasangije abanyeshuri ba UoK uburyo urubyiruko rw'iwabo rukataje mu gufasha mu iterambere ry'igihugu
Ambasaderi Alqahtani yabanje kwakirwa mu biro by'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza ya Kigali mbere yo kujya kuganira n'abanyeshuri
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Uok, Dr Tombora Gustave, yavuze ko iki kiganiro kitabapfiriye ubusa ahubwo ko ari imbuto y'ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .