Abanyeshuri ba kaminuza bashishikarijwe kwizigamira no gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda batangiye gukangurirwa kurushaho kwizigamira no gushora imari bifashishije isoko ry’imari n’imigabane, nk’uburyo bwizewe kandi butanga inyungu z’igihe kirekire.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Capital Market Authority (CMA), cyatangije ubukangurambaga mu mashuri makuru na za kaminuza, Capital Market University Challenge 2020.

Igikorwa cy’uyu mwaka cyatangirijwe mu karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize, ahahurijwe amashuri makuru na za kaminuza bitandukanye bikorera muri aka karere.

Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri CMA, Migisha Magnifique, avuga ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya karindwi kigamije kwereka urubyiruko amahirwe ari isoko ry’imari n’imigabane mu buryo butandukanye.

Yagize ati “Tubereka ukuntu bashobora kuzigama no gushora imari muri iri soko, ariko tukanabereka uko bashobora kuba abanyamwuga kuri iri soko, bakahakora, bakahakura amahirwe atandukanye.”

“Kaminuza ni urubyiruko ruba rumaze gutera imbere mu myumvire, ikindi umuntu wese uri muri kaminuza yumvikana nk’aho afite aho ageze, ni ukuvuga ngo baba ari nka ba ambasaderi.”

Migisha avuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga bwa CMUC bwatangira bumaze gutanga umusaruro kuko hagenda havuka amatsinda yo kuzigama muri za kaminuza zitandukanye, bikaba ari intambwe ikomeye ikwiye gusigasirwa binyuze mu kubongerera ubushobozi.

Kubongerera ubushobozi ngo bizatuma barushaho gucengerwa no kwizigamira, kandi barusheho kubikora neza.

Rugali Nziza Kimuli avuga ko hari inyungu nyinshi mu kwizigamira ku isoko ry’imari n’imigabane.

Ati “Niba hari Umunyarwanda muri iki gihugu uzi ko gufata amafaranga yawe bishobora kunguka cyangwa bigahomba, uyu munsi mu bijyanye n’amasoko n’imigabane, niho honyine washora, haba inyungu gusa bitewe n’ibyo njyewe nabonye.”

Kubahoniyesu Théogene we yagize ati “Njyewe nari nzi ko isoko ry’imari n’imigabane ari iry’abantu bifite, nkumva ko urijyamo, umuntu ugura imigabane mu bigo runaka ari umuntu wakagombye kuba afite amafaranga menshi, ariko nkimara kubona aya mahirwe CMA kizanye aya mahirwe nasanze atari ko bimeze.”

Mu kurushaho gukora ubukangurambaga ku muco wo kwizigamira ku isoko ry’imari n’imigabane, Capital Market Authority ishishikariza urubyiruko rwo muri Kaminuza kwitabira amarushanwa yiswe Capital Market University Challenge (CMUC).

Ni amarushanwa yatangijwe ku itariki 31 Mutarama 2020 aho agiye kwitabirwa na Kaminuza zirenga 40 mu gihugu. Ku itariki 15 Gashyantare 2020 ayo marushanwa azatangizwa mu ntara zose z’igihugu akazasozwa ku wa 3 Mata 2020 muri Kigali Convention Centre, ari nabwo hazatangwa ibihembo ku bitwaye neza kurusha abandi.

Hazahatana abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda. Amatsinda azajya abazwa ibibazo mu isuzuma, naho abantu ku giti cyabo bazasubiza mu buryo bw’inyandiko.

Abazatsinda muri cy’amatsinda bazahembwa miliyoni 1.5 Frw. Abazaza ku mwanya wa kabiri bazahembwa miliyoni 1.2 Frw, mu gihe abazaza ku mwanya wa gatatu bazahembwa miliyoni 1 Frw. Itariki ntarengwa yo gutanga ibyo bakoze ni ku wa 15 Werurwe 2020.

Hano abazatsinda mu kwandika, uwa mbere azahembwa 700 000 Frw, uwa kabiri ahembwe 600 000 Frw naho uwa gatatu ahembwe 500 000 Frw.

Ijonjora ry’ibanze mu ntara rizaba hagati ya tariki 8-15 Werurwe 2020 ndetse abigeze kwegukana ibihembo muri iri rushanwa ntabwo bemerewe kongera guhatana muri CMUC 2020.

Biteganyijwe ko amarushanwa ya nyuma azaba ku wa 3 Mata 2020 ari nabwo hazahembwa abahize abandi ku rwego rw’igihugu. Abifuza guhatana muri iri rushanwa basabwa kwiyandikisha mbere y’uko ritangira banyuze kuri internet.

Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri CMA, Migisha Magnifique, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwereka urubyiruko amahirwe ari isoko ry’imari n’imigabane
Kubahoniyesu Théogène yavuze ko yamaze kungukira mu isoko ry’imari n’imigabane
Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) cyatangije ubukangurambaga mu mashuri makuru na za kaminuza, Capital Market University Challenge 2020
Babajije ibibazo bitandukanye bamarwa amatsiko
Abanyeshuri ba kaminuza bashishikarijwe kwizigamira no gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane
Abanyeshuri biga muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda beretswe ko kwizigamira ku isoko ry'imari n'imigabane bitanga inyungu z’igihe kirekire
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .