Ibirori byo kumurika umuco (Intercultural Day) ku nshuro ya kane byabaye ku wa 21 Gashyantare 2025, muri INES-Ruhengeri, abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye, bamuritse imbyino, ibyo kurya no kunywa, imyambaro n’imyambarire n’amateka bihariyeho.
Umunyeshuri uhagarariye Abanyarwanda biga muri INES-Ruhengeri, Cyuzuzo Fidele, yavuze ko uyu munsi ubafasha mu guhuza n’abandi kuko baba berekana umuco w’u Rwanda ariko bakamenya n’uw’abandi, anavuga ko uyu munsi uba ari umwanya mwiza wo kugaragaza umwihariko w’u Rwanda.
Akram Hussein uturuka muri Sudani yavuze ko batiigishwa amasomo yo mu ishuri gusa, ahubwo inabafasha kubana nk’abavandimwe, bagakundana, bakanigishwa gusabana n’abandi.
Ati “Iyo twerekanye umuco wacu kandi tukamenya n’uw’abandi, yaba uwa Gabon, uw’u Rwanda, cyangwa uwa Sudani y’Amajyepfo, nk’Abanyafurika turushaho kumenyana, tukiyemeza gufatanya muri byose. Ni iby’agaciro kanini kuri njye.”
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yashimiye ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri kuba bwarateguye igikorwa nk’iki gituma umunyeshuri yisanga muri bagenzi be.
Ati “Nishimiye imbyino zigaragagaza umuco w’u Rwanda nko gutega amaboko nk’inyambo, nishimye cyane kuko ndazikunda. Mukomeze mukure kandi mwizihize uyu munsi mukuru w’umuco wacu, ibyishimo byacu, ubumwe bwacu, n’imibereho myiza yacu’.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa INES-Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yavuze ko ibyakozwe bigaragaza ko iyi kaminuza imaze kuba mpuzamahanga koko, avuga ko iyi gahunda igamije guha abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye ubwisanzure.
Ati “Nyuma y’amasomo tubigisha, uyu uba ari umwanya mwiza wo kwidagadura no gusabana bishimangira ubumwe, kaminuza yacu usibye gutanga ubumenyi n’ubushobozi, ni no kubaka umuntu ariko tunubaka Afurika tuyiteza imbere.”
Ibi birori ngarukamwaka byashyizweho kugira ngo abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye barusheho kwiyumvanamo, no kuzamura ubumenyi bwabafasha mu guteza imbere ibihugu byabo, bashingiye ku mico bigiye ku bindi bihugu.
INES-Ruhengeri ifite abanyeshuri b’abanyamahanga baturuka mu bihugu by’Afurika birimo Gabon, Sudani y’Epfo, Sudani n’ibindi bihugu, bagera ku 1150.




















Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!