Abanyeshuri ba Glory Secondary School bahanuwe mbere yo gukora ibizamini bya Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Ugushyingo 2018 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga muri Glory Secondary School, ikigo cy’amashuri giherereye mu Murenge wa Kacyiru ahahoze ULK mu Mujyi wa Kigali, bahawe impamba y’impanuro mbere y’iminsi icyenda ngo batangire ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye.

Ni umuhango wahuje abagera kuri 87 basoje integanyanyigisho y’amashuri yisumbuye ku wa 11 Ugushyingo 2018. Bari bagaragiwe n’ababyeyi babo, abarezi, abayobozi b’ishuri n’abo mu nzego za Leta.

Ubutumwa bahawe bwibanze ku myitwarire ikwiye kubaranga nibasoza amashuri yisumbuye.

Umuyobozi wa Glory Secondary School, Uwamungu Kagenza Jean de Dieu, yabasabye kuzajya mu bizamini nta gihunga bafite.

Ati “Mufite ibizamini bya Leta imbere yanyu. Mugomba kubikora kandi mugatsinda neza. Nimwe mizero y’igihugu.”

Yababwiye ko bakwiye kugendera kure ibigusha biri mu nzira yabo.

Ati “Hari byinshi muzahura nabyo. Muzirinde ababashuka bashaka kubajyana mu biyobyabwenge, ubucuruzi bw’abantu, ababizeza akazi na buruse zitabaho, mukwiye kubitondera.”

Yakomeje ati “Mu mahame yacu, irya mbere ni ukwizera Imana. Niyo mpamvu tuyishyira imbere muri byose. Tweretse abanyeshuri ko nibayigira iy’ibanze ibyo bishuko ntibazabigwamo.”

Iki gikorwa ngarukamwaka gitegurwa hagamijwe gushima Imana no gunanura abanyeshuri basoza porogaramu zigishwa muri Glory Secondary School.

Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Sekibibi Ezekiel wari uhagarariye Prof. Dr. Rwigamba Balinda, washinze ULK, yasabye abanyeshuri gukoresha ubwenge bwabo neza kuko u Rwanda rubahanze amaso.

Glory Secondary School yashinzwe mu 2007, ifite abanyeshuri bagera kuri 400 biga mu Cyiciro Rusange (O’Level) n’amashuri yisumbuye mu mashami ya MCE, MPC, MCB, MEG, HEG na CSC.

Iri shuri rivuga ko ritibanda mu gutanga ubumenyi gusa ku banyeshuri ahubwo rinashimangira mbere y’ibindi byose kububakamo ubumuntu bwuje indangagaciro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza