Byagarutsweho ubwo urubyiruko ruhugurwa na ALX Rwanda rwifatanyaga n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Jenoside ruri ku Gisozi, mu rwego rwo kugaragarizwa amateka yaranze igihugu.
Uru rubyiruko ruhugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga muri ALX Rwanda rwasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, runasobanurirwa amateka y’u Rwanda agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe, urategurwa unashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga.
Nyuma yo kwerekwa amateka, uru rubyiruko rwashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguwe muri uru rwibutso.
Abitabiriye iki gikorwa banahawe ibiganiro n’ubuhamya bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza hazira amacakubiri.
Umuyobozi Wungirije w’Umuryango w’Abaharanira Amahoro n’Urukundo (Peace and Love Proclaimers- PLP), Divin Ibambasi, yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Mukwiriye kwifashisha ubumenyi mufite mu ikoranabuhanga murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Isi yose.”
Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha ubwo bumenyi rufite mu ikoranabuhanga, mu gukemura ibibazo bishaka gusubiza igihugu inyuma.
Umuyobozi wa ALX Rwanda, Uwurugwiro Nimie Chaylone, yavuze ko ubumenyi bwose umuntu yaba afite ntacyo bwaba bumaze mu gihe nta bumuntu afite cyangwa ngo abukoreshe mu kubaka igihugu.
Ati “Igihe ufite ubumenyi mu ikoranabuhanga, ubucuruzi ndetse n’ubuyobozi ntacyo byaba bikumariye mu gihe nta bumuntu burimo cyangwa ngo ubukoreshe mu kubaka igihugu.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo bashobore guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside, ubuyobozi bwa ALX Rwanda bufata umwanzuro wo kubafasha gusura urwibutso bakarushaho kumenya ayo mateka.
Ati “Impamvu tuzana n’abanyeshuri bacu ni mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka yabaye bakayasobanurirwa kubera ko hari igihe abenshi muri iki gihe basoma ibintu bigoreka amateka ku mbuga nkoranyambaga z’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ugasanga ntabwo bazi ukuri neza.”
“Tuba tugira ngo baze babyisomere, babimenye noneho bibatere n’ishyaka ryo gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu birushijeho.”
ALX Rwanda ni ishuri rishamikiye kuri ALX Africa rigamije guteza imbere impano mu by’ikoranabuhanga ndetse no kurema abayobozi beza b’ejo hazaza.
Iri shuri ryigisha amasomo y’ubumenyingiro mu bijyanye n’ikoranahunga nk’isesenguramakuru (Data Analytics), Data Science, Cloud Computing, Salesforce Administrator na Software Engineering.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!