Aya mahirwe agenewe abanyeshuri biga mu yisumbuye bazasoza amasomo muri Nyakanga 2021, bakaba baragize amanota ari hejuru ya 75% mu wa kane no mu wa gatanu ndetse no mu gihembwe cya mbere cyo mu mwaka wa gatandatu.
Muri iyi gahunda Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izafatanya na Bridge2Rwanda (B2R), Umuryango wo muri Amerika usanzwe ufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda b’abahanga gukomereza amasomo yabo muri kaminuza zikomeye zo hirya no hino ku Isi.
Ambasade ya USA ifatanyije na B2R bazafasha abanyeshuri bazatoranywa kubona imyanya muri kaminuza zo muri Amerika ndetse banafashwe mu myiteguro yo kujyayo, byose mu rwego rwo kugira ngo babone amahirwe yo kugira ubumenyi bwisumbuyeho buzatuma baba abayobozi beza b’ejo hazaza.
Abanyeshuri bazatoranywa muri gahunda ya Education USA Scholars bazagira igihe cyo kuba mu mwiherero, bahugurwa mu Cyongereza ndetse banafashwa gukora amasuzuma mpuzamahanga, ndetse banatozwa uburyo bazitwara ubwo bazaba bageze muri izo kaminuza.
Abo banyeshuri kandi bazanakora ibindi bikorwa birimo kwiga mu buryo bw’iyakure, bizabafasha kunguka ubumenyi bwose bukenewe kugira ngo babashe kwakirwa muri kaminuza zo muri Amerika ndetse bamenye n’uburyo babasha kubona ubufasha mu kwishyura amashuri.
Izo gahunda zose zizatangwa ku buntu ku banyeshuri bose bazatoranywa, ariko umunyeshuri asabwa gushyiraho umwete wose, ikindi n’uko nta n’umwe uhejwe mu kugerageza aya mahirwe ariko umunyeshuri asabwa kuzaba afite aho kuba muri Kigali, mu gihe cy’uwo mwiherero ndetse akazaba afite mudasobwa na murandasi byo kumufasha.
Gusaba kwinjira muri iyi gahunda bizarangira ku wa 15 Werurwe 2021 saa kumi n’imwe z’umugoroba, abazatoranywa bakazamenyeshwa mu mpera za Werurwe cyangwa mu ntangiriro za Mata 2021, ubundi bazaze mu isuzuma rya nyuma ku wa 5 Mata, nyuma abazaba bemerewe bidasubirwaho bazahita batangira bidatinze.
Gutanga ubusabe bwo kujya muri ESP 2021, bikorwa unyuze kuri https://www.jotform.com/92823270168156, aho umuntu yuzuza ibisabwa byose kugira ngo ubusabe bwe bwakirwe.
Mu bisabwa by’ingenzi harimo indangamanota z’umwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, nimero z’umuntu ushobora guhamya impano zawe, ubumenyi n’uburyo ubanye n’abandi n’ibindi.
Ambasade ya USA yavuze ko iyi gahunda igenewe gusa abanyeshuri bazarangiza amashuri yisumbuye muri Nyakanga 2021, abarangije mu 2019 ndetse no mu myaka yabanje ntibemerewe, yavuze kandi ko gutoranywa muri iyi gahunda atari igihamya ko uzakirwa muri izo kaminuza, cyangwa ngo ubone ubufasha bw’amafaranga, kuko byose ni urugendo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!