00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri 9000 bagiye gusoza amasomo muri UR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kanama 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 9.050 barangije mu mashami atandukanye yayo, mu muhango uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama.

Abasoje amasomo ni abo muri koleji esheshatu za UR. Umuhango nyir’izina urabera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali, witabirwe n’abantu bake batarenze 100 kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

Abandi baraza kuwukurikira bifashishije ikoranabuhanga ndetse uranatambuka kuri Televiziyo y’Igihugu guhera saa 8:45 kugeza 10:15.

Ni ku nshuro ya Karindwi Kaminuza y’u Rwanda igiye gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bashya nyuma y’uko ihujwe n’andi mashuri makuru na kaminuza bya leta arindwi.

Abanyeshuri barenga 9000 nibo bagiye gusoza amasomo yabo muri UR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .