Aba banyeshuri bazatangira amasomo muri Nzeri, bazaba bagiye kwiga amasomo atandukanye mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya gatatu ndetse n’icyiciro gihanitse (Phd).
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama ku biro bya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, habereye umuhango wo gusezera kuri aba banyeshuri wayobowe na Ambasaderi Wang Xuekun.
Ambasaderi Xuekun yavuze ko aba banyeshuri bazigira byinshi mu Bushinwa, bizabafasha ku hazaza habo n’ahazaza h’u Rwanda.
Ati “Muzatembere u Bushinwa musobanukirwe neza icyo gihugu kimaze imyaka 5000 kibayeho. Bizabafasha kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda n’u Bushinwa.”
Guhera mu myaka ya 1980, Abanyarwanda basaga 1500 bize mu Bushinwa binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Eng Pascal Gatabazi yavuze ko izi buruse Abanyarwanda bahawe, ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.
Ati “Ubu bufatanye buri mu nzego nyinshi ariko mu rwego rw’uburezi ho ni akarusho. Guverinoma y’u Bushinwa yafunguriye amarembo urubyiruko rwacu kugira ngo bakomeze amasomo muri icyo gihugu gikungahaye ku muco n’iterambere.”
Gatabazi yasabye abo banyeshuri kubyaza umusaruro ayo mahirwe, bazirikana ko igihugu n’umuryango babitezeho byinshi.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko izi buruse u Bushinwa bwahaye Abanyarwanda ari ingenzi, by’umwihariko agaruka ku musanzu w’icyo gihugu mu iterambere ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Yavuze ko hari abarenga 20 bo mu ngabo z’u Rwanda bari kwitegura kujya mu myitozo n’amasomo mu mashuri y’Igisirikare cy’u Bushinwa (PLA), ibigaragaza ubufatanye bwiza buri hagati y’ibisirikare byombi.
Guhera mu 2007, abakozi basaga 300 ba RDF barimo n’abasirikare bakuru bakurikiranye amasomo mu bigo bitandukanye by’igisirikare cy’u Bushinwa.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, Emmanuel Kamanzi, yasabye abanyeshuri bashya kuzigira ku muhate n’umurava biranga Abashinwa ndetse n’ikinyabupfura, bakazabikoresha mu guteza imbere u Rwanda.
Janvier Bikorimana ugiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere rusange (Public administration), yashimiye u Rwanda n’u Bushinwa bakoze ibishoboka byose ngo izi buruse ziboneke.
U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano umaze imyaka isaga 75.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!