Ibigo ngororamuco mu Rwanda byakira abagaragayeho imyitwarire ibangamira ituze rya rubanda, barimo n’abanywa ibiyobyabwenge bahita bajyanwa i Nyamagabe kugira ngo bashobore kugezwa mu kigo baherwamo ubufasha i Huye.
Umuyobozi Mukuru wa NRS, Fred Mufulukye, ubwo yari mu kiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, yatangaje ko mu rubyiruko bakira harimo ingeri nyinshi, bituma banahabwa inyigisho n’ubufasha butandukanye.
Yagaragaje ko mu barenga 7000 bari mu bigo ngororamuco harimo 20% bahageze batazi gusoma no kwandika ariko ubu bamaze kubimenya ku buryo mu gihe gito nibahava bazababasha kwisomera inyandiko zitandukanye.
Abajya mu bigo ngororamuco kandi habamo n’abarangije kaminuza cyangwa abari bayirimo batararangiza amasomo haba muri kaminuza zo mu Rwanda no hanze y’igihugu.
Mufulukye ati “Nk’ubu dufite abagera kuri 30 bari baragiye kwiga hanze y’u Rwanda. Icyo twongera kubagiraho inama ni ukongera kumufasha, hari ubwo aba avuga ati njyewe ubu namenye kwifatira ibyemezo ninasubirayo nzajya aho nigaga ndangize kaminuza ariko tukamubwira tuti waguma hano mu Rwanda amanota n’aho wari ugeze ukabishaka ugakomereza hano mu Rwanda kuruta uko wasubira hanze aho wari usanzwe uri kuko twabonye ko bifite ingorane.”
Yashimangiye ko abari bakiga muri Kaminuza ahanini bafashwa kumenya gufata icyemezo cyo kutagendera mu kigare.
Ati “Abo bari bageze muri kaminuza igikenewe cyane ni ukubafasha mu bijyanye n’imitekerereze, kumenya kwifatira icyemezo, kumenya ko atagomba kuyoborwa na bagenzi be bari hanze aha no gukomeza kubagira inama. […] Ni ikibazo kitureba nk’umuryango nyarwanda, dukwiye no kujya dutekereza abana bacu twohereza hanze dukwiye kumenya igihugu bagiyemo n’indangagaciro ziriyo n’imiterere ya kaminuza bagiyemo.”
Yavuze ko hari ababyeyi usanga bohereje abana babo mu bihugu by’amahanga bagiye kwiga kubera igitutu cya bagenzi babo, abasaba kujya babanza kumenya igihugu abana babo bagiye kwigamo kaminuza n’ibindi bijyanye n’aho bagiye kuko hari igihe bigira uruhare mu kugusha urubyiruko mu buzererezi no kunywa ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yasobanuye ko mu minsi ishize hari abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda bahoze bagororerwa mu bigo bicungwa na NRS, bigaragaza ko hari umusanzu wabyo mu gufasha urubyiruko kuva mu kibi.
Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023/2024 igaragaza ko mu bantu 7.185 bari muri ibyo bigo, 5.471 bangana na 76,1 % bari babijyanywemo ku nshuro ya mbere, na ho 1.714 bangana na 23,8 % bari babigaruwemo kuva ku nshuro ya kabiri kuzamura.
Icyakora komisiyo yasanze nta muntu wari wabigaruwemo ku nshuro ya cyenda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!