00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyempano 60 basoje amahugurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 December 2024 saa 10:21
Yasuwe :

Icyiciro cya kabiri cy’abanyempano mu ngeri zitandukanye, cyasoje amahugurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi, abasoje bahabwa impamyabumenyi nyuma y’umwaka bari bamaze bahugurwa.

Amahugurwa yari ajyanye n’uburyo batyaza impano zabo bakazibyaza umusaruro. Abasoje amasomo bashimiwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 06 Ukuboza 2024 kibera muri Kigali Convention Centre. Abanyempano 60 basoje amahugurwa bakuwe mu bandi 1700 bari bahatanye mu gihugu hose.

ArtRwanda-Ubuhanzi yakozwe ku bufatanye na Imbuto Foundation, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi , Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere (UNDP) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU).

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yavuze ko mu ntego bashyize imbere ari uguteza imbere inganda ndangamuco, cyane ko uyu mushinga watangiye hagamijwe gushyigikira urubyiruko rufite impano.

Yavuze ko uretse impano gusa ahubwo dushaka ko ba nyirazo bazivanamo umurimo.
Avuga ibi ashingiye ku bahanzi basoje mu cyiciro cya mbere cya ArtRwanda-Ubuhanzi, bamaze gushinga ibigo by’ubucuruzi 39 bakanahanga imirimo irenga 700.

Yagarutse ku bijyanye n’uko mu ntangiriro za ArtRwanda-Ubuhanzi, bahuye n’imbogamizi zirimo imyumvire, aho abantu batumvaga neza ubuhanzi, icyakora agaragaza ko byatangiye kugenda bigabanyuka.

Ati “Ababyeyi batangiye kwizera abahanzi no gushyigikira abana babo. Mboneyeho gusaba abahanzi turi kumwe hano ko batera intambwe mu gusukura uyu mwuga.”

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimée Muziranenge, yashimye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma ArtRwanda-Ubuhanzi ikomeza gutera imbere.

Yagaragaje ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda. Ati “Nka UNDP dutewe ishema n’ubwo bufutanye. Iyo tuje aha turi kumwe n’urubyiruko rungana gutya rwabonye imbere heza, natwe bidutera ishema nka Loni.’’

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye abasoje amahugurwa ati “Reka dushimire aba basore n’inkumi bagerageje kwiga bagafata, bakamara umwaka, uyu munsi bakaba bahawe impamyabumenyi zerekana ko babikoze neza.”

Yavuze ko mu mwaka bagiye kumarana igice cy’ubuhanzi muri minisiteri ayoboye, babonye ko ari igice kigoye cyane gukurikirana.

Ikintu gikomeye ashimira Imbuto Foundation yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, ari uko muri ArtRwanda-Ubuhanzi badaheza uwo ari we wese yaba uwize cyangwa utarize, umukene n’umukire bose baba bemerewe kugaragaza ubuhanga bwabo.

Ati “Imbuto Foundation irema umunyarwanda mu buryo bwuzuye.”

Abasoje amasomo yabo bari mu byiciro birimo Kwandika no gutunganya filime, gufotora, ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, imbyino, imideli, umuziki n’ubusizi n’ubuvanganzo.

Wari umugoroba w'ibyishimo ku basoje amahugurwa muri ArtRwanda - Ubuhanzi
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yagaragaje ko ArtRwanda - Ubuhanzi imaze gufasha benshi
Umuyobozi muri UNDP Rwanda, Aimée Muziranenge, yashimye abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma ArtRwanda-Ubuhanzi ikomeza gutera imbere
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yashimye ubuhanga bw'abo muri ArtRwanda-Ubuhanzi
Tanga Designs na Kabano Franco bazwi mu ruganda rw'imideli ni bamwe mu bari bitabiriye
Umuhanzi Bushayija Pascal ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Riderman akurikiye abagaragazaga impano muri ArtRwanda-Ubuhanzi
Ross Kana yari ari muri iki gikorwa
Nelly na Lucky ni bo bayoboye iki gikorwa
Musafiri James watunganyije filime yerekanwe muri uyu muhango, yavuze uburyo yasoje amasomo ya Kaminuza mu ibaruramari agatangira gushaka uko yinjira mu buhanzi n'ubwo bitamworoheye
Niyitegeka Gratien (ubanza iburyo) uzwi nka Seburikoko ni umwe mu bari bitabiriye
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye abasoje amasomo yabo ku muhate bagize
Imyambaro yahanzwe na bamwe mu banyuze muri Art Rwanda-Ubuhanzi yari ihari ku buryo abagiraga iyo bashima bari bemerewe kwihahira
Mazimpaka Jones Kennedy uzwi mu bikorwa bitandukanye byerekeye ubuhanzi yari yitabiriye iki gikorwa
Junior Giti ni umwe mu bari bitabiriye. Yari kumwe na Serge Muhizi usanzwe ufasha Kevin Kade mu bikorwa bye bya muzika
Hope Azeda watangije umushinga wa Mashirika ni umwe mu bari bitabiriye
Director Gad na Ross Kana ni bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa
Diana Mpyisi ni umwe mu bari bagiye kwihera ijisho aba banyempano
Bushayija Pascal na Riderman ni bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa. Hano berekwaga bimwe mu byakozwe n'uru rubyiruko
Aimable Twahirwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y'Urubyiruko yari ari mu bitabiriye
Abasoje amasomo yabo bahawe umwanya bagaragaza ibyo bungutse
Abanyempano bagaragaje impano zitandukanye bafite
Abanyuze muri ArtRwanda mu myaka yashize bari bitabiriye
Abanyempano 60 basoje amahugurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi bashimiwe ubwitange bagaragaje
Abakobwa bahawe izina ry’Ibyanzu (babiri bari ibumoso), binyuze mu mushinga wa Rumaga yise Siga Rwanda wa Rumaga, bari mu bitabiriye iki gikorwa cyane ko na bo batsinze umwaka ushize muri ArtRwanda-Ubuhanzi
Ababyeyi bari baherekeje abana babo
Aba basore n'inkumi bari bamaze umwaka biga ku guteza imbere impano zabo

Amafoto: Nezerwa Salomon & Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .