Muri Kivu y’Amajyaruguru hakomeje kubera imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe irimo FDLR.
Nk’uko The New Times yabyanditse, kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023 mu Rwanda hari abahunze iyi mirwano 1800. Abagera hafi kuri 130 basubiye muri RDC. Hari kandi impunzi z’abanye-Congo zigera ku 145 zakiriwe na RDC ku wa Kabiri.
Abahunze baturutse muri RDC bakirirwa mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu inyuzwamo by’igihe gito abahunze bagahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo n’ubuvuzi. Bitewe n’ubushobozi buke bw’iyi nkambi, impunzi zirimo kujyanwa mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, ahasanzwe impunzi z’abanye-Congo n’iz’Abarundi.
Kuri uyu wa Gatatu, impunzi zirenga 780 zavanywe mu nkambi ya Kijote zijyanwa mu nkambi ya Mahama.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko kugera muri Gicurasi 2021 mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 76 z’abanye-Congo, barimo abahamaze imyaka irenga 25.
Izo mpunzi ziba mu nkambi za Kigeme, Mugombwa, Kiziba na Mahama, zigize 60 ku ijana z’impunzi zose ziri mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!