00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo 100 bari bahungiye mu Rwanda basubiye iwabo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 January 2025 saa 09:30
Yasuwe :

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko impunzi zirenga 100 z’Abanye-Congo zari zahungiye mu Rwanda zasubiye iwabo ku bushake.

Ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, nibwo impunzi z’Abanye-Congo zari zahungiye mu Rwanda zimwe zatangiye gutaha nyuma yo kugaragaza ko zishaka gusubirayo kuko imirwano yari ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC n’imitwe zifatanyije irimo Wazalendo, FDLR, Ingabo z’Abarundi, SAMDRC yamaze gucururuka.

Ubwo umutwe wa M23 warwanaga n’izo ngabo ushaka gufata Umujyi wa Goma, abaturage benshi b’Abanye-Congo n’abakozi b’Umuryango Mpuzamahanga, aba Banki y’Isi, Monusco ndetse na bamwe mu basirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu.

Nyuma y’uko M23 itangaje ko yamaze gufata Umujyi wa Goma ndetse ikanagaragaza ko kuri ubu uwo mujyi utekanye, bamwe mu baturage bari bahungiye mu Rwanda bahisemo gusubira iwabo.

Mukuralinda yabwiye The Newtimes ko abarenga 100 basubiye iwabo banyuze ku mupaka uhuza RDC n’u Rwanda mu Karere ka Rubavu uzwi nka Grande Barrière.

Yagize ati “Izo mpunzi zagaragaje ko zifuza gusubira iwabo kandi banyuze ku mupaka wa Grande Barrière. Twamenye ko bamwe bari bari guturuka mu miryango yabakiriye, mu gihe abandi baturutse mu nkambi ya Rugerero bacumbikiwemo by’igihe gito.”

Yashimangiye ko izo mpunzi zagaragarije ubuyobozi bw’u Rwanda ko igihugu cyabo gitekanye, bityo ko zumva ko mu gihe zasubirayo nta kibazo zishobora kugira.

Uretse abo Abanye-Congo batahutse ariko abaturage bo mu Karere ka Rubavu, bari baravuye mu byabo by’igihe gito kubera amasasu yavaga mu Burasirazuba bwa RDC akagwa mu Rwanda nabo nibura hagati ya 70-80% bamaze gusubira aho bari batuye.

Ibice byakunze kwibasirwa n’amasasu aturutse mu Mujyi wa Goma ni ibihana imbibi na RDC birimo Rugerero, Mahoko na Rubavu.

Amasasu yavuye muri RDC akagwa mu Karere ka Rubavu yahitanye abaturage 13 akomeretsa abagera kuri 35.

Abatuye muri ibyo bice bamwe bari bimukiye mu bice bitandukanye birimo uturere twa Musanze, Rutsiro ndetse n’ibice bindi byo mu Karere ka Rubavu bitegeranye n’umupaka.

Mukuralinda kandi yemeje ko ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Rubavu byongeye gufungurwa guhera ku wa 27 Mutarama 2025.

Abaturage b'Abanye-Congo benshi bahungiye mu Rwanda kubera intambara, bamwe batangiye gusubira iwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .