Abanyarwenya bakomeye bahuriye mu gitaramo cy’urwenya mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda habereye igitaramo cy’urwenya cyabaga ku nshuro ya gatatu cya “Kigali International Comedy Festival” cyahuriyemo abanyarwenya b’inkorokoro mu gusetsa baturutse mu bice bitandukanye muri Afurika.

Ni iserukiramuco ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda ryahawe inyito ya “Caravane du rire” ryabereye mu Rwanda, rizakomereza n’i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abanyarwenya batandukanye barimo abo mu Rwanda, mu ihema rya KCEV [Camp Kigali], banyuze benshi mu gitaramo cy’iri serukiramuco cyo mu Kinyarwanda n’Icyongereza, cyagaragayemo abanyarwenya nka Clapton Kibonge , Joshua na Lindy Johnson na TSI TSI Chiumya bo muri Afurika y’Epfo.

Abitabiriye iki gitaramo cyabaye ku wa 8 Ugushyingo 2019, basekejwe n’inzenya zagitangiwemo ziri mu ngeri zitandukanye kuva ku buzima bw’abahanzi, abakinnyi ba filime n’abandi.

Lindy wo muri Afurika y’Epfo yateye urwenya agaragaza ukuntu hari umuntu umwe wabajijwe ikintu cyamukomereye mu buzima undi mu gusubiza akavuga ko ari ‘ukubyina nabyo bitewe n’uburyo yabivugagamo n’uko yigiraga’ byasekeje benshi.

Fred na Kefa bo basekeje abantu bakoresheje inzenya zirimo urw’ukuntu Imana hari abantu yaremye yabitondeye abandi ntibibe uko.

Bati “Hari abantu Imana yaremye irabitondera ibatindaho, urugero Imana ijya kurema The Ben […] na Meddy imutindaho, ariko Imana igeze kuri Knowless nawe imutindaho ariko igeze kuri Ndimbati na Igisupusupu iti pu gahambe!”

Banateye urwenya rw’ikigo cyitwa Turi mu Gihombo Integrated College (TI) bavugaga ko bizemo bakaririmba indirimbo zitandukanye zitandukanye n’iz’abana biga mu bigo byo mu mujyi bitewe n’ukuntu bavuzemo urwenya rwabo nabyo byasekeje benshi.

Michael na Babu babanje kuvuga urwenya rw’ukuntu abahanzi bitewe n’igihugu bakomokamo baririmbamo mu buryo bwashimishije benshi.

Skol imaze iminsi ikora ibitaramo bizenguruka mu tubari dutandukanye tw’i Kigali bigamije kumenyekanisha ibicuruzwa byayo ku isonga bihagarariwe na Skol Lager no guteza imbere abakora urwenya.

Biteganyijwe ko ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco tariki 9 Ugushyingo 2019 kuri uyu wa Gatandatu harataramira abanyarwenya barimo Michel Gohou, Oumar Manet, Joyeux Bin Kabodjo na Kigingi w’i Burundi.

Muri ibi bitaramo abanyeshuri bafite amakarita y’ishuri bashobora kubona amatike ku 2000 Frw, mu gihe imyanya isanzwe ari 5000 Frw na 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro ku gitaramo kimwe mu gihe abashaka kureba ibitaramo bibiri bo bagombaga kwishyura 35 000 Frw.

Ku munsi w’igitaramo, amatike agurishwa 5000 Frw ku banyeshuri, 10 000 Frw ahasanzwe na 25 000 Frw mu cyubahiro.

Joshua yongeye gushimangira ko ari umwe mu banyarwenya bakunzwe na benshi muri iyi minsi
Lindy ukomoka muri Afurika y'Epfo ni we mukobwa wenyine w'umunyarwenya wasusurukije abitabiriye iri serukiramuco
Michael na George basekeje abitabiriye iserukiramuco ry'urwenya riri kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya gatatu
Ibitwenge byari byose ...
Umunyarwenya Kibonge Clapton mu bitabiriye 'Caravane du rire'
Abageragezaga kwifata byageragaho bikanga
Ni umwanya mwiza wo gufata ifoto y'urwibutso
Wari umugoroba w'akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza