00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda umunani bari bafungiye muri Uganda bageze mu Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 08:46
Yasuwe :

Abanyarwanda umunani barimo abagabo batandatu n’abagore babiri bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda, bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare.

Aba baturage bakigera ku mupaka, bahise bakirwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, babanza kubapima icyorezo cya Covid-19 ndetse banakorerwa irindi suzuma hagamijwe kureba niba nta bindi bibazo by’ubuzima bafite.

Mu Banyarwanda bazanywe uyu munsi, bamwe bavuze ko bari bafungiwe Ntungamo abandi bakaba bavuze ko bari bafungiwe Mbarara.

Mu cyumweru gishize Uganda nabwo yari yirukanye Abanyarwanda 36 barimo 30 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba tariki 25 Ugushyingo n’abandi batandatu bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba tariki ya 26, bose bavuga ko baba barabanje gufungwa no gukorerwa iyicarubozo ritandukanye.

Kuva mu myaka ine ishize, nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo bitewe no kwanga gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, ibikorwa byatumye umubano w’ibihugu byombi urushaho kuzamba.

Abanyarwanda umunani birukanywe muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .