Ubwo yaganiraga na Televiziyo y’Igihugu, Me Gisagara yavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, yabaye urugero rwiza rw’intambwe ikomeye abantu bashobora gutera mu kwiyubaka nyuma y’amateka ashaririye.
Ati “Amahirwe twagize ni uko Umuryango FPR Inkotanyi ugizwe n’abantu bareba kure, barebera Igihugu kandi bumva ko inshingano bafite zirenze abo bari bo. Bitanga batizigamye kugira ngo icyo bashaka kugeza ku gihugu bakigereho biyibagiwe ubwabo kuko intego bafite ibarenze”.
Yakomeje vuga uburyo ubwo bwitange bwaranze abagize FPR Inkotanyi bumaze guteza intambwe Igihugu ibonwa na buri wese ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Hari umwanditsi wanditse ngo U Rwanda mu 1994 rwari urugero rwiza rw’icyo umuntu atagomba gukora, none ubu ngubu rumaze kuba urugero rwiza rw’icyo abantu bagomba gukora. Twavuye aho twari urugero rw’ibyo umuntu agomba kwirinda none turi icyitegererezo cy’icyo umuntu agomba gukora. Ibyo byose ni moteri ya Guverinoma y’u Rwanda, FPR Inkotanyi yatumye tubigeraho”.
Me Gisagara yagaragaje uburyo Jenoside ikirangira Abanyarwanda baba mu mahanga uwo bahuraga wese yababonaga muri iyo sura yumva nta kindi bakwiye uretse kubihanganisha.
Ati “Nka njye uba hanze y’u Rwanda, umuntu wabaga avuye mu Rwanda yajyaga ahura n’umunyamahanga akamurebana impuhwe ati ‘ihangane tuzi ibyababayeho’. Ariko ubu ngubu ikibanza ku bantu babonye Umunyarwanda ni ukugushimira bati ‘i Kigali hafite isuku ku Isi, mu gihugu gifite mituweli muri Afurika(...).Twavuye aho abantu babonaga duteye impuhwe tugera aho kuba icyitegererezo cy’abandi”.
Me Gisagara yakomeje avuga ko ari ngombwa gukomeza kugaragariza abato intambwe yatewe kugira ngo batazagira ngo ibintu ni ko byahoze ko ahubwo byaharaniwe ngo bigerweho.
Yongeyeho kandi ko abona hari icyizere mu rubyiruko haba abari mu Rwanda no mu mahanga kuko benshi biyumvamo Ubunyarwanda ndetse bamwe muri bo batangiye gufata inshingano mu mujyo w’Inkotanyi; ibigaragaza ko uwo murage uri gushinga imizi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!