Mu ntambwe abahanga bagaragaje ko zinyurwamo kugira ngo jenoside ibeho harimo igice cyo kuyitegura no kuyigerageza.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ya gatandatu kuri Jenoside igamije kwerekana ububi bwayo, yabereye muri Kaminuza ya ’Sacramento State’ yo muri Leta California, yavuze ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiriye muri ’Manifesto y’Abahutu’ yasohotse mu 1957.
Mu 1959 hasohotse amategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Gitera, nyuma y’amezi abiri ashyizwe hanze Abatutsi barimo abana, abagore n’abagabo batangira kwicwa.
Yahamije ko muri Jenoside zose zabaye mu Isi, Umuryango Mpuzamahanga wagiye unanirwa gutabara abari mu kaga bawutabazaga.
By’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari benshi batanze ubutumwa buburira ko hashobora kubaho Jenoside ariko burirengagizwa.
Nk’urugero, muri Kanama 1993, René Degni Segui wari Umukozi wa Loni yatanze raporo ku Komisiyo yayo Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ko mu Rwanda hari gukorwa ubwicanyi busa n’ubuvugwa mu masezerano yo mu 1948 agamije gukumira Jenoside.
Gen Roméo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) yaburiye kenshi Ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ko abahezanguni b’Abahutu bari gutegura kurimbura Abatutsi, ndetse mu rwandiko yanditse ku wa 11 Mutarama 1994, yasabye uburenganzira bwo gusaka no gufatira imihoro n’izindi ntwaro zari zajyanywe mu Rwanda ziguriwe Interahamwe, ariko Iqbal Riza wari Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro yamwimye uruhushya, amubwira ko ibyo bitari mu nshingano y’ingabo ayoboye.
Dr. Ugirashebuja ati “[Iqbal Riza] yategetse Dallaire gushyira ayo makuru Guverinoma y’u Rwanda kandi abenshi bari bayigize bari mu bacurabwenge ba Jenoside.”
Yahamije ko bitumvikana ukuntu amahanga yahawe ubutumwa bw’uko Abatutsi bagiye kwicwa ariko akica amatwi nk’aho nta cyabaye.
Ati “Abanyarwanda ntabwo bazigera bumva impamvu impuruza zumvikana zatanzwe kare ariko zikirengagizwa. Byaba se ari uko ubuzima bw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi butari bukwiye kurokorwa? Iki kibazo gihora kizenguruka mu mitwe ya benshi.”
Yaberetse ko Ingabo za RPA zagize uruhare mu kuyihagarika ndetse nyuma abasirikare barenga 1500 bari mu Ngabo zatsinzwe binjizwa mu Ngabo z’Igihugu.
Nyuma ya Jenoside, abantu bagombaga kuburanishwa bari benshi. Inkiko Gacaca zifashishije mu guca imanza mu buryo bwihuse kandi buboneye.
Minisitiri Ugirashebuje yabwiye aba banyeshuri ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwashyize imbere gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, iterambere ridaheza no guca umuco wo kudahana.
Yasabye ibihugu byose bigicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside kubata muri yombi bakoherezwa mu Rwanda, cyangwa bikababuranisha mu nkiko zabyo.
Dr. Ugirashebuja kandi yagaragarije abarimu n’abanyeshuri ko Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe ku rwego mpuzamahanga ku buryo abantu badakwiye guha icyuho abayipfobya n’abayihakana banyuze muri za kaminuza, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hahurira abantu benshi.
Yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihango kizahererekanywa ibisekuruza bigaha ibindi kugira ngo Jenoside ntizongere kuba ahandi ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!