Abanyarwanda nitwe ba mbere bo kwikorera ubuvugizi bw’igihugu cyacu mu bukerarugendo- Gasore

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 14 Werurwe 2019 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 6 kugeza ku wa 10 Werurwe 2019, i Berlin mu Budage hari hakoraniye ibigo byaturutse imihanda yose, mu imurika mpuzamahanga ry’ubukerarugendo ryiswe ‘ITB 2019’.

U Rwanda rwitabiraga iri murika ku nshuro ya 13, rwari ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (Rwanda Chamer of Tourism), Ambasade y’u Rwanda mu Budage.

Hari kandi Abanyarwanda bayobora ibigo bitandukanye bikora ibijyanye n’ubukerarugendo birimo; RwandAir, Charleston Tours, Thousand hills Africa; Primate safaris, Charleston Travel, Wildlife Tours-Rwanda, Jambo Tours Rwanda, Amahoro Tours, International Tours & Travel, Thousand Hills Africa, Shami Tours.

Mu isozwa ry’iki gikorwa IGIHE yagiranye ikiganiro na François Xavier Gasore uyobora Jambo Tours, wari witabiriye bwa mbere ITB 2019, ashimira ubuyobozi buha umwanya abaturage wo kugira uruhare mu bikorwa birandukanye by’iterambere.

Ati “Ntacyo navuga ntabanje gushima mbikuye ku mutima kuko niwo mwanya mwiza wo kuvuga ikindi ku mutima, dufite ubuyobozi buduha umwanya wo kugira uruhare mu bikorwa byinshi bitandukanye, kuko urabona nkaha turaza tugasanga ibintu byose biteguye turi bamugwa ahashashe, Leta ibicishije muri RDB, Ambasade y’u Rwanda mu Budage, usanga ibyinshi babikoze neza”.

“Ku buryo ni abaza badusanga usanga bashimishwa n’umurongo unoze tugenderho tubakira, bikoroha cyane mu gukorana”.

Gasore yanagarutse ku bufatanye yumva bwagakombye kubera buri wese w’umunyarwanda, agakora ubuvugizi bw’ubukerarugendo mu mpande ze, haba mu kazi, mu miryango n’ahandi abantu bahurira hano mu mahanga.

Ati “Abanyarwanda nitwe ba mbere bo kuvuga ubukerarugendo aho bugeze mu gihugu cyacu, n’iby’iza byo gusura u Rwanda. Kuza muri iri murika ry’ubukerarugendo ni no guhura n’abandi mukora akazi kamwe mukungurana ibitekerezo”.

Gasore ashima igikorwa cyateguwe muri iri murika cyiswe B2B, aho abaserukiye u Rwanda bahuye n’abashaka kurusura, bigatanga umusaruro wo kuganira no kumenyana n’abifuza kuza mu Rwanda.

Ati “Ikindi nitanzeho urugero ubu njye mvuye hano maze kubona umunya-Pologne twagiranye amasezerano y’imikoranire, muri Gicurasi azaza mu Rwanda mwakire nanjye njye muri Pologne muri Werurwe 2020, n’abandi twahuye”.

Gasore kandi yitabiriye umuhango ukomeye wo gusoza witwa ‘ITB Grand Final 2019’ u Rwanda rwabayemo umutumirwa w’icyubahiro, ubu nabwo bukaba bwari ubundi buryo buhanitse bwo kumenyekanisha u Rwanda.

Yifuza gusubira mu bihugu by’u Burayi kongera guhura n’abanyarwanda bakareba uko bakomeza kwagura ubuvugizi.

Gasore yanagarutse ku mwanya abahanzi bahabwa muri iri murika kuko usanga abantu baza babaza aho imbyino, imihamirizo, indirimbo n’imyambaro ya kinyarwanda bifite inkomoko.

Ikiganiro kirambuye muri Vidéo:

Abakobwa bo mu Itorero Irebero igihe bashimishaga abaje aho u Rwanda rwamurikiraga muri ITB 2019
Abantu baba ari urajya n'uruza imbere y'ingoro ya ITB
Claudine Rubagumya wa RDB agirana ibiganiro n'abifuza gusura u Rwanda
Claudine Rubagumya, Linda Mutesi bahagarariye RDB, Benedicto Nshimiyimana na Claudette Birori bari bahagarariye Ambasade y'u Rwanda mu Budage bakurikiye ibiganiro bisoza ITB Grand Final u Rwanda rwatumiwemo
Gasore Francois Xavier, uyobora Jambo Tours ubwo yarakurikiye ibiganiro bayatumiwemo u Rwanda mu gusoza ITB grand final 2019
Iburyo mu mwambaro,Gasore Francois Xavier uyobora ‘Jambo Tours Rwanda’ we yavuze ko atashye abonye abo bazakorana guhera mu 2020 bo muri Pologne, bazasura u Rwanda nawe akazerekeza mu gihugu cyabo mu gihe cya vuba
Itorero Irebero igihe bashimishaga abaje aho u Rwanda rwamurikiraga muri ITB 2019
Mu marembo ya ITB 2019
Uturutse ibumoso ni Abanyarwanda baturutse mu Rwanda nabo baje gukurikirana ibi biganiro u Rwanda rwahawemo ijambo
Urujya n'uruza rw'abashaka amakuru y'uko basura u Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza