00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda icyenda boherejwe mu Rwanda nyuma y’igihe bafungiye muri Uganda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Ku Mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare hagejejwe Abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Abo Banyarwanda bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Kane, tariki 23 Nzeri 2021. Muri bo harimo abagabo batandatu, abagore babiri n’umwana umwe bose ngo bakaba bari bafungiwe i Mbarara muri Uganda.

Bakigezwa mu Rwanda bahise bapimwa COVID-19 hanarebwa niba nta wagiriye ikibazo gikomeye muri gereza nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyoboka umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa kugira ngo barekurwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka ntacyo biratanga.

Abanyarwanda icyenda birukanywe ku butaka bwa Uganda nyuma y'igihe bari bamaze igihe bakorerwa iyicarubozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .