00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bo muri Uganda bakomeje gusaba kurenganurwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 October 2024 saa 07:04
Yasuwe :

Ihuriro ryita ku guteza imbere Umuco w’Abanyarwanda bo muri Uganda, UMUBANO, ryatangaje ko rigiye gusoza ikusanyabitekerezo ryakozwe hirya no hino mu gihugu ku bibazo bikomeje kugariza abo muri ubwo bwoko birimo kwimwa pasiporo, visa, indangamuntu n’ibindi.

Bamwe bifata nk’abasigajwe inyuma n’amateka mu gihugu cyabo, aho kubona iby’ingenzi byemerewe abandi baturage birimo pasiporo, indangamuntu, gufunguza konti, kwivuza n’ibindi bigoye.

Mu itangazo ihuriro UMUBANO ryashyize hanze ryagaragaje ko iryo kusanyabitekerezo n’ubujyanama bizasozwa ku wa 1 Ukuboza 2024, bikazakorerwa ku kibuga cya Kololo Independence Grounds.

Ryakomeje rihamagarira Abanyarwanda bo muri Uganda bose kuzitabira.

Uwo muhango watumiwemo abayobozi muri Guverinoma, nk’Umushinjacyaha Mukuru, Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, uw’Imari, igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu.

Hari kandi abadepite, inzego z’Umutekano, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, inzego z’ibanze, komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, abanyapolitiki, itangazamakuru n’imiryango itari iya Leta.

Mu 2023 ni bwo hatangiye ubwo buryo bwo gukusanya ibitekerezo no gusaba ko hashyirwaho itegeko ryemerera Abanyarwanda bo muri Uganda n’ubundi bwoko guhabwa uburenganzira bukwiye, kwemerwa, guhabwa ibyangombwa n’ibindi.

Nubwo itegeko Nshinga ryo mu 1995 ryemeje ubwoko bw’Abanyarwanda nk’ubwemewe mu moko yemewe muri Uganda ariko bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye byo kubura visa, ubwenegihugu bitewe n’amananiza akirimo.

Basaba ko bagira uburenganzira bungana n’ubw’abandi banya Uganda.

Uwo mushinga w’Itegeko ukomeje gukusanyirizwa ibitekerezo ugamije kurwanya akarengane n’ihohoterwa bamaze igihe bakora.

Usaba ko mu Itegeko Nshinga ryavugururwa mu ngingo ya 10 hagasibwa ivuga ko kugira ngo witwe umwenegihugu, agomba kuba afite ababyeyi bari batuye muri Uganda mbere ya tariki 1 Gashyantare 1926 bigasimbuzwa ibyashyizweho nyuma y’uko Uganda ibonye ubwigenge ubwo yemeje ko umuntu wese wari utuye ku butaka bwa Uganda, ahafite ababyeyi bahavukiye mu Itegeko Nshinga yiswe umunya-Uganda.

Basaba kandi kwemeza ko umuntu wese wavukiye muri Uganda agomba kwitwa umwenegihugu.

Basaba gushyiraho uburyo bumwe bw’imicungire no gutanga amahirwe angana ku moko gakondo yose yo muri Uganda.

Basaba kandi guhindura itegeko rigenga abinjira n’abasohoka ndetse bakaba banifuza guhura n’Umukuru w’Igihugu, Yoweri Kaguta Museveni ngo bamugezeho ibyifuzo byabo.

Wakwibaza ngo Abanyarwanda bo muri Uganda bagezeyo bate?

Igice kinini cy’aba Banyarwanda, ni abatuye mu duce twahoze tugize ubwami bw’u Rwanda mbere y’ikinyejana cya 20 ubwo Afurika yakolonizwaga, hagacibwa imipaka mishya.

Ibice byahoze ku Rwanda ubu bibarizwa muri Uganda harimo icyahoze ari u Bugara bwigaruriwe n’umwami Ruganzu Ndoli ahasaga mu wa 1510, Ndorwa y’Abashambo yigarurirwa na Cyilima Rujugira ahasaga mu wa 1695 na Nkole y’Abahinda yigaruriwe na Kigeli Rwabugli muri Gashyantare 1894.

Ibi bice byaje kuvanwa ku Rwanda mu nama yateranye ku wa 8 z’ukwezi kwa kabiri mu 1910, ihuje ibihugu by’u Budage bwari bwarakoronije u Rwanda, Burundi na Tanzaniya, u Bubiligi bwari bwarakoronije Congo n’u Bwongereza bwari bwarakoronije Uganda na Kenya.

Uretse abo Banyarwanda bakatiweho imipaka bakisanga biswe abaturage ba Uganda, hari n’abandi bagiye bajya gushakayo ubuzima mu gihe cy’ubukoloni, bagerayo bagaturayo burundu ndetse n’abagezeyo bahunze mu myaka ya 1950 ubwo Abatutsi mu Rwanda batotezwaga.

Ibarura rusange ryabaye mu 1959 muri Uganda, ryagaragaje ko ubwoko bw’Abanyarwanda bwari ubwa gatandatu bugizwe n’abantu benshi muri icyo gihugu.

Ubwo Uganda yabonaga ubwigenge mu 1962, umuntu wese wari utuye ku butaka bwa Uganda, ahafite ababyeyi bahavukiye mu Itegeko Nshinga yiswe umunya-Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .