Iri huriro rigizwe n’abanyamuryango basaga 1000 bize muri iyi kaminuza mu bihe bitandukanye bari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’izikorera mu Rwanda.
Abagize iri huriro bemeza ko bagize amahirwe adasanzwe yo kwiga muri Kaminuza ya Makerere, bityo bakaba bashaka gukoresha ubumenyi bahakuye mu iterambere ry’aho bari.
Bimwe mu bikorwa by’iterambere bari gukora ni ukuzatangiza kaminuza mu Rwanda ikora nka Makerere, ikigo cy’imari cyiswe ‘Murwaa Save’ no kujya batanga amasomo yo guhugura urubyiruko.
Ushaka kuba umunyamuryango w’iki kigo cy’imari, asabwa kwiyandikisha yishyuye amafaranga ibihumbi 10 Frw hanyuma akabona kwemererwa kwizigama. Buri wese umunyamuryango ntashobora kwizigama amafaranga ari munsi y’ibihumbi 20 Frw.
Umuyobozi wa Murwaa, Bizimungu Shukuru, yavuze ko batekereje gushinga iki kigo cy’imari kugira ngo bagire isoko y’amafaranga azabafasha kugera ku gikorwa cyo kubaka kaminuza izatangira mu 2024.
Ati “Uyu ni umushinga wiyongera kuri kaminuza duteganya kubaka kugira ngo tuzabone n’aho twiguriza amafaranga mu gihe cyo kubaka, uyu mushinga wo watangiye no gukora harimo abanyamuryango barenga 30 batangiye kwizigama.”
Kugeza ubu aba banyamuryango 30 bari muri Murwaa Save babitsa amafaranga yabo mu yindi banki gusa mu minsi iri imbere nibamara kuba benshi bazafungura ikigo.
Makerere iri muri Kaminuza 10 za mbere zikomeye muri Afurika, ndetse ku Isi ibarwa mu 1000 za mbere. Yizemo Abanyarwanda benshi cyane abari impunzi muri Uganda kubera amateka y’igihugu cyabo.
Bamwe bize muri iyi kaminuza bazwi mu Rwanda harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Claire Akamanzi; Umuyobozi wa Rwanda Convetion Bureau, Nelly Mukazyire n’abandi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!