Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, Mwepesi Emile yavuze ko imikorananire myiza y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buhinde ari yo yatumye hashyirwaho igabanyirizwa ry’igiciro mu bitaro Abanyarwanda benshi bivurizamo mu Buhinde.
Yagize ati "Umubare munini w’Abanyarwanda baza kwivuriza mu Buhinde bivuriza mu Bitaro bya Medanta biri muri Leta ya Haryana. Bahabwa igabanyirizwa rya 15% ry’ibiciro, ku bufatanye bw’ibitaro na Ambasade y’u Rwanda."
Yakomeje avuga ko ibihugu byombi byazamuye umubano ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubufatanye mu nzego zose.
Yatangaje ko indwara ziza ku isonga mu zo Abanyarwanda bajya kwivuza mu Buhinde ari kanseri, gusimbuza ingingo zirwaye, kubagwa amagufa no kwivuza umutwe udakira.
Igiciro cyo gusimbuza impyiko muri ibyo Bitaro bya Medanta biri mu Murwa Mukuru New Delhi, kiva ku bihumbi 12$ kugeza ku bihumbi 15$ (ari hagati miliyoni 16.764 Frw na miliyoni 20.955 Frw).
Bisobanuye ko Umunyarwanda ujya gusimbuza impyiko mu Bitaro bya Medanta yagombaga kwishyura miliyoni 16.764 Frw agabanyirizwa akishyura 14.249.400 Frw, bivuze ko iyo 15% aganyarizwaho arenga miliyoni 2.5 Frw.
Mugabo Yvette ni umwe mu bagiye kuvuza umubyeyi we mu Bitaro bya Medanta binivurizamo n’abandi Banyafurika, aho avuga ko yahamaze ukwezi kumwe kandi ko serivisi bahawe kuva bagera Buhinde zari nta makemwa.
Aganira na RBA yagize ati “Twageze ku kibuga cy’indege mu masaha ya nijoro cyane, ibitaro byohereza imodoka iza kudufata itujyana kuri hoteli ducumbitsemo. Kubera umubano mwiza igihugu cyacu gifitanye n’u Buhinde mu buvuzi, badukurikirana neza ndetse ku Banyarwanda hari igabanyirizwa ku biciro badushyiriyeho. Twasanze u Buhinde bwita ku barwayi cyane hakagira igihinduka."
Imitangire myiza ya serivisi mu bitaro byo mu Buhinde ishingiye ku kuba ari igihugu gifite ikoranabuhanga riteye imbere mu buvuzi ndetse n’ibitaro bifite uburambe n’inzobere mu kuvura indwara zikomeye ku rwego rw’Isi.
Ubushobozi bw’’bikorwaremezo by’ubuvuzi mu Buhinde bumaze igihe kinini kuko nk’Ibitaro byitwa Apollo biri i New Delhi byubatswe mu 1986 bifite abaganga ibihumbi umunani, farumasi nyinshi n’ibitanda byakira abarwayi ibihumbi 10.
U Buhinde bufite ubuvuzi buteye imbere mu ndwara zitandukanye zirimo iz’umutima, kanseri, gusimbuza ingingo, ubugororangingo, kubaga ibibyimba, kubaga umugongo n’izindi.
Abanyarwanda bari hagati ya 20 na 30 boherezwa kwivuriza mu Buhinde buri kwezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!