Abanyarwanda bitwa intasi muri Uganda, gushimutwa, RNC… Kagame yavuze ku mubano na Uganda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Ukuboza 2019 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko urugendo rwo gushakisha inzira y’amahoro hagati y’u Rwanda na Uganda rugikomeje nyuma y’imyaka itatu hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, cyagarutse ku ngingo zitandukanye, yaba ku cyerekezo 2020, umutekano ndetse n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange.

Ni ikiganiro yashimangiriyemo ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nta kintu na kimwe cyatuma bitaramba, ndetse ko n’abagerageza kubihungabanya batazigera bahirwa.

Perezida Kagame yabajijwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe, avuga ko mu gushaka igisubizo cy’ikibazo, habaye ibiganiro bigizwemo uruhare n’abahuza aribo Angola na RDC, bakurikirana uko ikibazo giteye kugira ngo kibashe gukemuka.

Yavuze ko uko byagenda kose icyo ibihugu bihuriyeho ari ukugera ku mahoro kandi arambye, hatitawe ku kuba ibihugu bikundana cyangwa se ko bidakundana.

Ati “Ukuri ni uko yaba u Rwanda, yaba Uganda, sinshidikanya ko twese twifuza amahoro, byaba uko twaba dukundana cyangwa twangana, icyo aricyo cyose, nyuma yaho twese dushaka amahoro.”

Hashize iminsi ibiri Perezida Kagame yakiriye intumwa ya mugenzi we wa Uganda, Yoweli Museveni, Ambasaderi Adonia Ayebare, wari umuzaniye ubutumwa bwe.

Mu butumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza, bwavugaga ko ubwo butumwa bwa Museveni ‘butanga icyizere’ mu gushakira umuti ikibazo cy’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda.

Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yaje mu rugendo rumaze igihe rugamije gushaka umuti w’ibibazo. Ati “Kuvuga rero ngo haje intumwa, icyizere cyabonetse, ntabwo nibwira ko ari uko nabivuga, njye navuga ko iyo ari indi ntambwe ikomeje guterwa muri ubwo buryo bwo gushakisha icyatuma ikibazo icyo aricyo cyose cyaba gihari gishobora gukemuka kandi nyine ibyo biva mu bantu mu kuvugana, kuganira.”

Perezida Kagame yavuze bagiranye ikiganiro kibwizanya ukuri, nubwo bidahagije kuko hagomba kugira ibiva mu kiganiro bigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bibazo biri mu mubano wa Uganda n’u Rwanda, avuga ku ifatwa ry’abanyarwanda ndetse no ku kuba iki gihugu gicumbikiye abafite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Ikintu cy’ifatwa ry’abanyarwanda rya buri munsi, buri wese aho bashakiye, bakubitwa, bamburwa ibyabo ukabaza n’impamvu ikabura. Ariko birimo urwango, birimo ibintu byinshi. Kandi si umwe, si babiri, si icumi, bagera muri magana bigakomeza kugera mu gihumbi.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku byo Uganda ivuga ko abanyarwanda bafatwa baba bagiye gutata, avuga ko atari byo kuko baba bashaka imibereho kimwe n’uko abanya-Uganda bayishakira mu Rwanda.

Ati “Ibyo kugera ahantu igihugu gihiga abanyagihugu b’abaturanyi kuri ubwo buryo ntabwo byasobanuka. Abandi bakavuga ngo abo baba bagiyeyo, baba bagiye gutata, gutata iki kirimo abana, kirimo abagore, abagabo, kirimo abantu batazi kwandika no gusoma, abantu bari aho bashakisha uko biberaho nk’uko abanya-Uganda benshi bari hano. ”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rukora nk’umuturanyi warwo ngo rutangire ruhige abaturage ba Uganda.

Kuba abanyarwanda barakunze gufatwa bagafungwa, yavuze ko ari ibintu bitari ngombwa ndetse ko atumva ukuntu abaturanyi babana batyo.

Uganda yabaye icumbi ry’abashaka kugirira nabi u Rwanda

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko Uganda yahaye icyicaro imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo irimo RNC, FDLR n’indi.

Ubwo yavugaga kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yavuze ko abantu bahunze u Rwanda ku mpamvu zitandukanye nyuma batangira kujya ku ruhande rw’abashaka kurutera ibibazo, batazigera bahirwa n’ibyo bikorwa.

Yavuze ko kuba abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bagafungwa, ndetse iki gihugu kikaba gifasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, aribyo byagiye biganirwaho inshuro nyinshi.

Ati “Ibyo bintu bibiri twe nibyo twabwiye abantu ngo ibi bidakemutse, hari ikibazo nyine kuko ntabwo numva ukuntu igihugu duturanye cyakorera u Rwanda gutya. Tukababwira tuti twebwe ibyo ntabyo turimo. Ntabwo twigeze dufata abantu banyu, ngo tubagirire nabi aka kageni, ibyo mwabigize ihame ko mugomba kugirira nabi abanyarwanda.”

“Cyangwa ntabwo twigeze na rimwe dushyigikira ababa bafitanye ibibazo n’ibyo bihugu bindi, kuki twebwe ? Ariko niba wibuka kera nabwo nigeze kubwira abantu nti ariko uzi abaturanyi, ufite inzu isakaje ubwatsi, nyakatsi, nawe ukagira indi ; ntabwo mukinisha umuriro kuko wowe uri mu nzu ya nyakatsi ntabwo utera amakara yaka, ibishirira ngo ubitere nyakatsi yanjye kuko birakugarukira.”

Perezida Kagame yavuze ko abashaka kurwanya u Rwanda nta kintu na kimwe bageraho ndetse n’abo babafasha batazigera bahirwa n’uwo mugambi.

Ati “Ntacyo bageraho na rimwe, n’abo babafasha ntacyo bashobora kubagezaho. Ariko kandi tukanabahamagara tubabwira ngo nimutahe, muze ubundi ibibazo mufite ni iki ?Ariko niba warabibonye ejo bundi, muri bamwe bafashwe, bagaruwe harimo n’abafite urubanza rw’uko bagize uruhare muri Jenoside. Icyo gihe bazanyura mu butabera.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko no mu gihe kizaza abazagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, "bariteza ikibazo batazashobora gukemura ariko n’ababashyigikiye nabo bajye bibuka ko bari muri nyakatsi ariko igihugu cyacu turagenda tukivana muri nyakatsi buhoro tucyubakisha ibikomeye bidapfa gutwikwa gutyo”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .